Ni ibikubiye mu ibaruwa yamaze kujya hanze yo gusezera kwa bamwe mu bagize komite ya Mutualite ya Shikama Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bizwi ko “Abanyamulenge aho bahuriye bakahatura ari abantu barenze batatu, bahashinga ubuyobozi buzwi nka Mutualite,” ubu rero, bubafasha kwiyegeranya kugira ngo bahuze imbaraga, maze bagafashanya muri byinshi, ahanini mu bihe byibyago n’ibindi.
Gusa, nk’uko byagiye bigaragara muri ibi bihe, aba Banyamulenge bari mu bihe byo kutumva ibintu kimwe, ariko kandi usanga ahanini biva kuri politiki mbi zagiye zikorwa muri iki gihugu cya RDC, bityo bigatuma mu buyobozi bw’izi Mutualite z’Abanyamulenge zisubiranamo, ibyo byagaragaye ku batuye Amerika, Uganda Kenya n’ahandi.
Mu ibaruwa yashizwe hanze kuri uyu wa 14/08/2024, na bamwe mu bayobozi bari bagize Mutualite y’aba Banyamulenge baturiye i Bukavu ku murwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ivuga ko abayobozi bane(4) beguye ariko ntibagaragaza igitumye basezera kuyobora ubwoko bwabo, bw’Abanyamulenge.
Iy’i barua igira iti: “Nyakubwahwa perezida, tubandikiye uru rwandiko nka bamwe mu bagize komite, tubasaba kwakira ubwegure bwacu, ku mpamvu zacu bwite.”
Ikomeza igira iti: “Tukaba tumenyesheje n’abanyamuryango bose bashikama/Bukavu, tunabashimira ku cyizere mwari waratugiriye mu dutora kubahagararira.”
Aba bayobozi beguye, bakaba banateye umukono ku ibarua bashize hanze, barimo Nyirankomezi Esperance, wari ushinzwe ikigega, Musore Etienne wari umunyamabanga mukuru, Muyumbe Hoga César we wari umujanama, hamwe na Rumenge Olivier, nawe wari umujanama.
Ntacyo aba bayobozi bagaragaje, gitumye begura, ariko amakuru MCN yahawe n’abamwe mu banyamuryango biyi Mutualite, avuga ko ubwegure bwaba, buva kukutavuga rumwe ubwo i Bukavu habaga gutegura kw’ibuka ku nshuro ya 20, Abanyamulenge baguye mu Gatumba mu 2004.
Ni mu gihe kw’ibuka abaguye mu Gatumba, bisanzwe bikorwa ku itariki ya 13/08 ya buri mwaka.
Aba bayobozi beguye mu gihe bari bataramara umwaka batorewe iyo myamya, kandi manda ya Mutualite shikama Bukavu ikaba isanzwe imara imyaka ibiri.