Umwe mu basirikare ba Kenya bari mu butumwa bwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,uherutse kwicwa n’ibisasu byatewe n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, yababaje benshi bituma hanikangwa ko waba ari umugambi wateguwe nk’uko byigeze gutangazwa na Wazalendo.
Ubusanzwe iki gihugu kimaze imyaka irenga 20 kirimo intambara kandi gicumbikiye imitwe y’inyeshyamba itandukanye irwanya ibihugu by’ibituranyi, bikabangamira umutekano w’akarere. Ibi ninabyo byatumye hafatwa gahunda yo kuhazana ingabo z’umuryango w’Afurika y’I burasirazuba ngo abatumvikana biyunge.
John Ndawo yarasiwe mu kigo cy’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba EACRF giherereye I Kibumba, muri Teritwari ya Nyiragongo, bikozwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Guverineri akaba n’umuvugizi w’ingabo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru Lt Col Ndjike Kaiko, ubwo yavugaga ko barashe muri iki kigo bibeshye kuko bashakaga kurasa inyeshyamba za M23.
Ibintu byahise bigarukwaho n’abantu batandukanye kuko mu minsi mike yari ishize izi ngabo zari zahawe iminsi 7 gusa kugira ngo babe bamaze kwisubiraho batangire gukora nk’uko ingabo zikomoka mu Burundi zikora, nti bitaba ibyo baziraseho, ibyo byose byari byatangajwe na Wazalendo, ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ikorana n’ingabo za Leta ya Congo.
Ibi kandi si ubwambere byari bibaye kuko bibaye ubugira gatatu izi ngabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba zigabwaho ibitero, kuko amambere ubwo abagize ihuriro ryiswe Wazalendo ryahaga izi ngabo amasaha 48 ngo babe babaviriye ku butaka yarashize, ingabo zikomoka muri Uganda zigabwaho ibitero n’Abazalendo ubugira kabiri ndetse bakomeretsa abasirikare 4.
Byongeye kwisubiramo rero muri cya gihe n’ubundi bari batangaje ko bazatangira kubagaba ho ibitero, ibintu byatumye benshi bibaza niba koko byaba ari ukwibeshya cyangwa se ari umugambi wabo usanzwe bashyize mu bikorwa.
Ibi byose bikaba biri gukorwa mu gihe ingabo z’uyu muryango zikomoka mu gihugu cy’u Burundi zo zatandukiriye amasezerano, zikijandika mu mirwano y’ingabo z’iki gihugu n’umutwe w’inyeshyamba wa M23,ibintu byaje gutuma nabo bitwa abacanshuro muri iki gihugu, byanasize 2 mu ngabo zabo basiga ubuzima mu mirwano yabereye mu Bwiza.
Benshi mu bagize icyo bavuga kuri uru rupfu rwa John Ndawo rushobora kuba rufitanye isano n’amatangazo yakunze gutangwa n’abagize ihuriro Wazalendo cyangwa koko bikaba ari impanuka nk’uko bitangazwa n’ingabo za Leta ya Congo, basaba ko Leta ya Congo yasobanura impamvu idashaka kubahiriza imyanzuro ya Luanda yo ubwayo yishyiriyeho umukono.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com