Urusengero rwo mu gace ka Shangi muri Teritwari ya Masisi rwasengerwagamo abiganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi rwasenywe runatwikwa n’abarimo FDLR, Nyatura, Mai Mai n’indi mitwe bafatanyije na FARDC n’abacancuro.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, aribwo iyi mitwe yigabije aka gace by’umwihariko ahazwi nka Shangi igasahura ikanatwika amazu y’abo mu bwoko bw’Abatutsi
Isoko yacu yatubwiye ko Urusengero rwasengerwagamo abiganjemo abanyeCongo b’Ababatutsi muri Shangi ya Masisi, rwasenywe runatwikwa n’abarimo FDLR, Nyatura, Mai Mai n’indi mitwe bafatanyije na FARDC n’abacancuro.
Ibi bikorwa kandi byanaherekejwe n’ubwicanyi bwakorewe abanyecongo b’Abatutsi n’ amatungo yabo kandi bakanava nwa mu byabo
FARDC n’abayifasha nka FDLR bavugwaho ubu bwicanyi, mu gihe bo bakunze kubihakana bagaragaza ko baba bari kurasa umutwe wa M23 mu ntambara ihanganishije izi mpande zombi, nyamara inyeshyamba za M23 ntibahwema kugaragaza ko izi Ngabo za Congo zirasa buhumyi zititaye ku baturage cyangwa ibindi bishobora kwangirika.
Mu mpera z’icyumweru gishize igisirikare cya FARDC n’abambari bacyo bararashe inka nyinshi z’Abaturage.
AbanyeCongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, bakomeje gukorerwa itotezwa rishingiye ku moko.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com