Umuyobozi ushinzwe Ububiko bwa Brigade ya 32 mu ngabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yatawe muri yombi aho akurikiranweho kugurisha ibikoresho bya Gisirikare mu mutwe wa ADF urwanya Leta ya Uganda.
Brigade ya 32 muri FARDC ifite ibirindiro bikuru mu gace ka Mutsora mu Murenge wa Ruwenzori muri Teritwari ya Beni.Ari naho bivuga ko uyu musirikare utaratangazwa amazina yahuriye n’abarwanyi ba ADF yagurishaga izi ntwaro rwihishwa.
Abatuye muri aka gace babwiye inzego z’iperereza ko imidoka irimo abasirikare yakundaga kubacaho yikoreye ibisanduku byinshi by’intwaro, gusa bakavuga ko bo nk’abasivili bitari mu nshingano zabo kubaza aho ibyo bikoresho bijyanwe.
Mu bugenzuzi bwakozwe n’ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwagaragaje ko mu bubiko bwa Brigade ya 32 habuzemo imisanduku 82 by’amasasu y’imbunda nto, aho hahise hakorwa umukwabu wo gushaka aho byarengeye bigafatitrwa kuri Bariyeri ya Bungulu bitwawe n’umuyobozi ushinzwe ububiko bw’intwaro mu kigo cya ICCN Mutsora wanahise atabwa muri yombi we n’abasivili babiri bari kumwe bivugwa ko bari bagiye kumuhuza n’abarwanyi bo mu mutwe wa ADF.
Abagenzuzi b’igisirikare cya Congo bemeje ko bagiye gukomeza ubugenzuzi, muri Kivu y’Amajyaruguru yose hagamijwe kureba nib anta handi hagaragara ibyaha nk’ibi bikorwa n’ingabo za Congo.
Teritware ya Beni ifatwa nk’imwe mu zirimo ibirindiro bikomeye by’umutwe wa Allied Democratic Forces ugizwe n’abacanshuro n’abanya Uganda, aho ukora ibikorwa byinshi byiganjemo kwica no gushimuta abaturage .