Justin Bitakwira Bihona-Hayi yahamagaye urubyiruko, abakuzi, impuguke n’abihayimana kwegura intwaro bakarengera ubusugire bw’igihugu cyabo kigiye kwigarurirwa n’u Rwanda
Mu mbwirwaruhame yanyujije ku mbuga nkoranyambaga Rwandatribune yaboneye kopi, Depite Bitakwira usanzwe azwiho ubuhezanguni yahamagariye abanyekongo bose gufata intwaro bakarengera ubusugire bw’igihugu cyabo.
Justin Bitakwira Bihona-Hayi muri iyi mbwirwaruhame ahamagaye abanyeshuri, abarezi, abaganga, abikorera ku giti cyabo aho yabasabaga ko batagomba kujenjeka bakwiye guhaguruka nk’abitsamuye bakarengera igihugu cyabo.
Yakomeje avuga ko abakongomani ari benshi k’uburyo bakwiye gukoresha ubwinshi bwabo bakarwanya u Rwanda rushaka kwiyomekaho igihugu cyabo mu cyiswe balikanizasiyo.
Justin Bitakwira Bihona-Hayi yahamagaje kandi imitwe y’aba Mai Mai ikorera mu gihugu hose kwegura intwaro bakabohoza igihugu cyabo.Kubasanzwe bazi uyu Bitakwira n’umuhezanguni wo mu bwoko bw’abafurero ,usanzwe wanga abanyarwanda akaba yarashinze umutwe w’aba Mai Mai AIGLE bafite ikicaro mu gace ka Pleine Rusizi, akaba yarabaye umudepite mu nteko ishinga amategeko,muri iki gihe akaba ari umunyapolitiki mu ishyaka FCC rya Joseph kabila.
Justin Bitakwira ari mu banya politiki bakomeje guhamagarira abaturage b’anyekongo guhiga abandi bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Abasesenguzi mu bya politiki bakomeje kwibaza imyitwarire ya bamwe mu bayobozi ba Congo bakomeje kubiba inzangano mu baturage bifashishije iturufu ya M23.
Uwineza Adeline
Hhhhhhh
Nibamuhe abaturage 1.000 barakaye bafate intwaro zose bashaka hanyuma abayobore batere aho bashaka
Ariko aba bantu sinzi ukuntu batekereza. Buriya uwabwira uriya mugabo uvuga amanjwe, ngo naze ayobore igitero cy’abaturage yabikora? Ibi aba ari ugushuka abaturage.
Hari ikintu kimaze kundambira mu mvugo za RDC. Iyo bavuga ngo igihugu cyabo, bashaka kuvuga ko abandi badafite ibihugu byabo? Ese ubundi abo birirwa bavuza induru hari uruhare bagize ngo icyo gihugu kibeho? Ese ubundi niki RDC irusha ibindi bihugu? Ko RDC izwiho ubukene bukabije(Iri mu bihugu 10 bikennye ku isi), izwiho umutekano hafi ya ntawo, ruswa, ivangura ry’amoko n’ibindi bibi byinshi. Twebwe dutekereza kiriya gihuru kubera abicanyi bahekuye u Rwanda bacumbikiwe banafashwa niyo Leta y’ibicucu ya RDC. Ntabwo RDC iturusha igihugu!
Plain de la Ruzizi? Murundi/Rwandan,ntakundi,ntakindi yavuga,interahamwe!!!!@