Abagize ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba rya Wazalendo, bongeye gusubiranamo bituma imbunda ziremereye zongera ku mvikana I Kanyaruchinya, iri mu marembo ya Goma. Abari bahanganye ni UPDC ya Jenerali Mbokani bahanganye na APCLS ya Jenerali Karayire Janvier.
Iyi mitwe yahawe intwaro zo gukoresha bahangana n’inyeshyamba za M23, ari nazo bahise batangira gukoresha bo ubwabo, dore ko n’ubundi batari basanzwe bumvikana n’ubwo bahuriye mu kiswe Wazalendo.
Ubusanzwe iyi mitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Wazalendo n’ubwo yifashishwa mu kurwanya M23, bikunze kuvugwa ko n’ubusanzwe batajya imbizi dore ko hari n’igihe baba bari kurwana n’inyeshyamba za M23, n’inyuma aho batuye intambara iba iri kuvuza ubuhuha bashinjanya bamwe kuba Abanyarwanda, abandi bakavuga ko ari bo banyagihugu nyabo.
Aha twavuga nk’abo kwa Jenerali Kigingi, bari bamaze iminsi bahanganye bikomeye n’Aba Mai Mai, mu gihe no k’umurongo w’urugamba rwari ruri kwambikana.
Abahanga mu by’umutekano wo muri biriya bice bakemeza ko ibyinshi babikora bagamije kwisahurira ko ari nayo mpamvu usanga mu bitero baba bari kumwe n’abagore n’abana.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune