Bamwe mu Banyekongo bashimye amagambo ya Karidinali Frodolin Ambongo uheruka kunenga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bushigikira Wazalendo na FDLR.
Ni mubutumwa bwatanzwe n’umwe mu Banyekongo uzwi ku mazina ya Daniel Shekombo, atuye mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, yavuze ko umukuru w’idini rya Katolika muri Congo, afite ukuri kuko aheruka kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa bushigikira Wazalendo na FDLR izwimo abakoze Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Muri iyo mitwe yavuzemo cyane Wazalendo na FDLR, avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa butera iyi mitwe inkunga mu kubaha imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare bifasha guhungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati: “Leta ya Kinshasa iha FDLR imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare. FDLR ni abarwanyi bo mu butegetsi bw’u Rwanda bwa kera bw’Abahutu batsinzwe intambara. Leta iha intwaro Wazalendo, dufite ubwoba bwinshi ko abaturage bakomeza kwicwa i Goma.”
Ibyo nibyo umunyekongo Daniel Shekombo yunzemo avuga ko Karidinali Frodolin Ambongo afite ukuri kose ku gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yagize ati: “Uburenganzira bwa Karidinali Frodolin Ambongo bwo kuvuga ibihari arabufite. Erega itsinda rya Wazalendo si itsinda ryiza ku benegihugu, ntiryizewe nabuke, kandi Flodolin Ambongo yerekanye ko ashishikajwe n’ibibazo biri mu gihugu. Umuntu wese ushigikira Wazalendo ntafite icyerekezo cyiza ku gihugu cyacu. Muzi ko Wazalendo bakoresha ibiyobyabwenge kuruta uko bareba umutekano w’igihugu kandi arizo nshingano zabo, abo bantu si beza n’ababashigikira sibeza.
Rwandatribune.com