Mu itangazo Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo yashyize hanze igisirikare cya Congo cyahakanye ko abasirikare ba FARDC batigeze batera ingabo z’u Rwanda kuko bo bari bibereye mugace katagira nyirako.
Ni igikorwa cyakozwe kuri uyu wa 15 Gashyantare nk’ukoitangazo ry’ingabo z’u Rwanda zabitangaje mu itangazo bashyize hanze,aho bavuze ko mumasaha ya sa kumi za mugitondo abasirikare bari hagati ya 12 na 14 binjiye mugace kigenga kari hagati y’u Rwanda na Congo ki Rusizi bagatangira kurasa kungabo z’u Rwanda.
Muri iri tangazo ingabo z’u Rwanda zatangaje ko nta muntu n’umwe wakomerekeye muri iyi mirwano, cyakora itangazo rya Guverineri w’intara ya Kivu y’amajyepfo yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zabeshye ko zatewe n’abasirikare ba Leta ya Congo.
Uyu muyobozi yavuze ko ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cya Congo zinyuze munyeshyamba za M23, yongeraho ko ibi byose ari urwitwazo kugira ngo bajijishe.
Si ubwa mbere ingabo za Leta ya zikoze icyo RDF zise urwiyenzo ndetse ingabo za Leta y’u Rwanda zigasohora itangazo zamagana ibyo bikorwa nk’uko zabigize n’uyu munsi.