Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko yamaganye icyo yise “kugerageza guhungabanya inzego z’igihugu” byabaye mu rukerera rwo ku cyumweru ku ngoro ikoreramo na Perezida izwi nka ‘Palais de la Nation’.
Itangazo rya Minisiteri ishinzwe gutangaza amakuru mu gihugu rivuga ko ibyo byakozwe n’itsinda ry’abagabye igitero riyobowe na Christian Malanga kandi ririmo n’abanyamahanga benshi.
Ntibiramenyekana uburyo iryo tsinda ry’abagabo bitwaje imbunda babarirwa muri za mirongo ryashoboye kumenera aho hantu hari mu harinzwe cyane muri Komine Gombe mu murwa mukuru Kinshasa, ahakozwe igikorwa gisa no kugerageza guhirika ubutegetsi.
Amashusho ateye ubwoba yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bamwe mubavugwa ko bihishe inyuma y’icyo gikorwa bamwe baryamye hasi batawe muri yombi, abandi bakomeretse, mu gihe abandi – barimo n’uvugwa ko ari Malanga wariuyoboye iki gikorwa bagaragaye barambaraye hasi bapfuye.
Muri videwo biboneka ko Malanga, wahoze ari Kapiteni mu ngabo za Congo (FARDC)ko yafashwe ubwo icyo gitero cyabaga, yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, , yumvikana atera hejuru ati: “Tshisekedi, genda!”, akikirizwa n’abandi bo muri iryo tsinda.
Abo bateye, barimo n’ababoneka ko ari abanyamahanga, banumvikana bavuga ngo “Zaïre oyeee!”, bakomoza ku ryahoze ari izina ry’iki gihugu ku gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.
Abandi babiri muri bo bagaragara bagerageza kuriza (kuzamura) ibendera ririmo amabara y’icyatsi kibisi n’umuhondo ryahoze ari iry’igihugu cya Zaïre.
Ambasaderi w’Amerika muri DR Congo Lucy Tamlyn yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko ababajwe cyane kandi ko ahangayikishijwe cyane n’ibyabaye mu gitondo cyo ku cyumweru, n’amakuru avuga ko “Abanyamerika bavugwa ko babirimo”.
Yongeyeho ati: “Mwizere ko turimo gukorana n’abategetsi ba RDC mu bishoboka byose mu gihe bakora iperereza kuri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi kandi bakabiryoza Umunyamerika uwo ari we wese wagize uruhare muri ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.”
Itangazo rya leta ya DR Congo rivuga ko mbere gato yo gutera ku biro bya Perezida Félix Tshisekedi, utari uri mu biro, abo bateye bari babanje kwigarurira urugo rwa Vital Kamerhe, umukandida w’urugaga ruri ku butegetsi ku mwanya w’umukuru w’inteko ishingamategeko nyuma yo kwica Abapolisi babiri bari bari ku izamu kuri urwo rugo.
Mu itangazo, leta ya DR Congo ivuga ko ishima “igisubizo cyihuse cy’abasirikare bacu n’abashinzwe umutekano bacu baburijemo uku kwigerezaho bakamenesha aba bateye”.
Abategetsi bavuga ko harimo kuba amaperereza yo kumenya neza uko byagenze. Hagati aho, leta yabwiye abaturage ko hafashwe ingamba zo “kongerera imbaraga umutekano w’inzego, uw’abategetsi n’uw’umujyi wa Kinshasa”.
Leta yasabye abaturage “kuba maso” bagatanga amakuru “ku rujya n’uruza urwo ari rwo rwose ruteje amakenga rw’abanzi b’amahoro n’abafatanyacyaha babo”.
Leta ya DR Congo yizeza Abanye-Congo bose ko yiyemeje guharanira “ubudacogora” umutekano wabo n’ubusugire bw’igihugu kandi ko nta cyo izemera guhara.
Rwandatribune.com