Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo cyamuritse umushinga ugamije kubaka igisirikare gikomeye cy’umwuga kizabasha kurinda Ubusugire bw’icyo gihugu no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro by’umwihariko Umutwe wa M23 .
Ejo kuwa 27 Ukuboza 2022 ,Girbert Kabanda Minisitiri w’Ingabo muri DRC ari kumwe na Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma , bamurikiye Abanyekongo umushinga ugamije kuvugurura no kubaka igiririkare cya FARDC .
zimwe mu ngingo zikubiye muri uwo mushinga, harimo kuba muri iki gihugu,hagiye kujyaho itegeko risaba abasore n’inkumi bose barangije amashuri yisumbuye, guhabwa imyitozo ya gisirikare ndetse ababyifuza bagahita binjizwa mu ngabo z’igihugu nta yandi mananiza.
ubwo barimo bamurika uyu mushinga ,Gilbert Kabanda yavuze ko iki gikorwa kigamije kubaka igisirikare cya FARDC ,kizatuma Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo igira igisirikare cy’umwuga kigizwe n’Urubyiruko rufite ubushake n’bushobozi bwo kurengera no kurinda Ubusugire bw’igihugu ndetse ruzabasha kugabanya no kurandura imitwe yitwaje intwaro .
Yagize ati:”itegeko rireba urubyiruko rwose rurangije amashuri yisumbuye kujya mu gisirikare, ni ikintu kihutirwa cyane ku gihugu cyacu. Kuko tuzaba dufite igirikare cy’umwuga kigizwe n’urubyiruko rufite ubushobozi n’ ubushake bwo kurinda Ubusugire bwa DRC. Bizafasha igihugu cyacu guhangana n’ikibazo cyo kubaho kw ’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba, mu majyepfo tutibagiwe n’ikibazo cya”Kuluna” .”
Minisitiri Kabanda, yakomeje avuga ko muri uyu mushinga Minisiteri y’ingabo yanize k’uburyo bwo gutegura intambara mu gihugu kinini kandi kigari nka DRC ndetse kugirango bishoboke bisaba ibintu 10 by’ingenzi bikubiye muri uyu mushinga aribyo :
“ Abayobozi b’ingabo batojwe neza bakora kinyamwuga kandi bafite imyitwarire myiza iranga umusirikare w’Umwuga , kubaka imitwe y’ingabo myinshi ,ibikoresho bya gisirikare bihagije kandi bigezweho ,ingengo y’imari ihagije yo kwifashisha mu bikorwa bya gisirikare, kubaka ubufatanye hagati y’igisirikarikare n’abaturage, kubaka inzego z’abaturage zishinzwe umutekano, kubaka Diporomasi ikomeye mu bya gisirikare izaba iyobowe n’abofisiye b’abahanga mu bya Politiki na Siyansi kandi bazi neza igifaransa n’icyongereza n’ikoranabuhanga.
Patrck Muyaya , yongeyeho ko mu mateka ya DRC aribwo Ubutegetsi bwashyiraho umushinga nk’uyu ugamije kubaka igisirikare cya FARDC, kizaba gifite ubushobozi bwo kurinda Ubusugire bw’Igihugu no guhangana n’uwariwe wese washaka gushoza intambara kuri DRC.
Ibi bibaye mu gihe, igisirikare cya FARDC cyakunze kunengwa n’abatari bake bavuga ko kidashoboye ndetse kirangwa n’imyitwarire idahwitse idakwiriye igisirikare cy’umwuga.
Amakuru dukesha umwe mu Banyapolitiki bo muri DRC utashe ko amazina ye ajya hanze, avuga ko Ubutegetsi bwa DRC buri muri gahunda yo kubaka igisirikare gikomeye kizabasha guhangana n’Umutwe wa M23 batinya ko ushobora kugera Kinshasa ugakuraho Ubutegetsi ,nyuma yaho FARDC ikomeje kuba intsina ngufi imbere y’uyu mutwe.
Ayiiiii ibi bizatwara igihe,kubivuga n’ikintu kimwe no kubikora n’ikindi.mubanze mwubake inzego z’ubuyobozi zihamye zitavangura abene-gihugu kdi zihana,mwaba mutwika abantu mukabarya mugatekereza ko mukiri abantu nyabantu?muba mwabaye ama vampires