Itsinda rigizwe n’ingabo n’abasivile, hamwe n’abapolisi bakomoka mu bihugu bigize umuryango w’Afurikay’Iburasirazuba EAC, batangiye imyitozo bahaye izina rya USHIRIKIANO IMARA,iri kubera mu mujyi wa Musanze mu Rwanda , ariko ibihugu 2 birimo DRC byo ntibyitabiriye iyi myitozo.
Iyi myitozo biteganijwe ko igomba kumara ibyumweru 2 kuko yatangiye kuri uyu wa 18 ikazageza kuwa 30 Kamena.
Ibi ni bimwe mubyatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda, ubwo batangazaga ko ibihugu byitabiriye iyi myitozo ari 5 birimo Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya n’u Rwanda, ari narwo rwakiriye iyi myitozo.
Ibihugu bititabiriye birimo DRC na Sudani y’amajyepfo, ibintu byatumye benshi bavuga ko impamvu DRC ititabiriye ari uko umubano wayo n’u Rwanda utameze neza. Iyi myitozo yitabiriwe n’abagera kuri 600 bakomotse mu bihugu twavuze haruguru.
Nk’uko insanganyamatsiko ibivuga, “ Iyi myitozo igamije kunoza imikoranire mu igenamigambi rihuriweho no gukora ibikorwa, gushyira mu bikorwa imikorere isanzwe ya EAC ku rwego rw’imikorere n’amayeri no guteza imbere gahunda yo guhuza ibikorwa bya EAC no kuyimenya mu ntego z’ingenzi”.
Kuba DRC itohereje ingabo zayo mu myitozo iri kubera I Musanze, bisobanuye umubano mubi uri hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’umutekano uhangayikishije Uburasirazuba bwa DRC, bivugwa ko u Rwanda arirwo rwateye intambara iki gihugu kirimo rwihishe inyuma y’umutwe w’inyeshyamba wa M23. Ingabo z’u Rwanda zirashinjwa gushyigikira inyeshyamba za M23.
Twabibutsa ko iyi myitozo yakozwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubumwe bw’inzego z’umutekano no gukangurira inyungu rusange hakurikijwe amahoro n’umutekano mu karere bya EAC”.
Uwineza Adeline