Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi (HRW) wasabye ko abasirikare ba DRC baherutse kwica abantu mu mujyi wa Goma bahagarikwa kandi bagakurikiranwa n’inyiko.
Ibi byasabwe ubwouyu muryango wagaragazaga ko igihano cyagombaga guhabwa abantu bari bari mu myigaragambyo mu mujyi wa Goma kitagombaga kuba urupfu, kuko hari ibindi bihanno byashgobokagha ko byahabwa aba bantu.bakemeza ko ubu ari ubwicanyi buhanwa n’amategeko.
Ni ubwicanyi bwabaye kuwa 30 Kanama ubwo itsinda ry’abagize umutwe wa Wazalendo ryahuriragha mu mujyi wa Goma m’urusengero rwa Wazalendo, mu rwego rwo kwitegura imyigaragambyo yagombaga kuba uwo munsi, yo kwamagana ingabo za ONU, MONUSCO ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ngo kuko ntacyo babamariye.
Ibi byasize hapfuye abantu bagera kuri 50 hanakomereka abarenga 150, ndetse hanatabwa muri yombi abatari bacye barimo n’umuyobozi w’idini rya Wazalendo.
Bikimara kuba, leta ya congo yatangaje ko ari barindwi bapfuye,abaturage 6 n’umupolisi umwe watewe amabuye kugeza apfuye.ariko nyamara ntibari abo gusa, kuko k’urundi ruhande hari abandi bagera kuri 43 bari barasiwe mmu rundi ruhande.
Aba bose bapfuye bishwe barashwe n’ingabo za Leta ya Congo FARDC ari nacyo cyatumye HRW isaba ko abakoze iri bara bashyikirizwa ubutabera ndetse bagahanagurwa k’urutonde rw’abakozi Guverinoma ya Congo ikoresha.
Nk’uko iritangazo ryakomeje ribivuga ryemeza ko ubu bwicanyi ari igikorwa cya kinyamaswa bityo ko bagomba kubiryozwa.