Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mata 2022, Minisitiri w’intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Jean Michael Sama Lukonde yafunguye uruganda rugiye kujya rukora imyambaro y’Ingabo z’iki gihugu (FARDC).
Ni umuhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo za Congo Kinshasa Gilbert Kuhrenga. Muri uyu muhango Minisitiri Lukonde yabwiye abawitabiriye ko Congo Kinshasa iteye intambwe ikomeye izayifasha kugabanya amafaranga yasohokaga mu gihugu igiye kugura imyambaro yambarwa n’ingabo z’igihugu cye.
Yagize ati “Mu izina rya Perezida wa Repubulika, ndashima intwambwe tugezeho yo kwigira no guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, iki ni ikimenyetso ndetse ni n’intangiriro nziza.”
Minisitiri Lukonde yakomeje avuga ko uru ruganda rukora imyambaro y’ingabo z’igihugu, atarirwo gusa , ahubwo ko ibikorwa byo kubakira ku bikorerwa mu gihugu bizakomereza no mu zindi gahunda z’ubuzima bw’igihugu.
Minisitiri w’Ingabo Gilbert Kabanda Kuhrenga we yavuze ko intambwe itewe ari ishema ku gihugu cye ndetse no ku gisirikare cya FARDC muri rusange.