Kuri uyu wa 24 Gicurasi igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyatangiye kwitoza kugurutsa indege nto z’intambara zitagira Abapilote (Drone) mu rwego rwo kwitegura guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bashinja gufashwa n’u Rwanda.
Ni ibintu biri gukorerwa mu mujyi wa Kinshasa ahari gutorezwa abagomba kuzagurutsa izi ndege z’intambara, zigomba kwifashishwa bahangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 bashinja iteka gufatanya n’ ingabo z’u Rwanda.
Izi ngabo ziri gukora ibi mu gihe ubwo baguraga indege z’intambara mu Burusiya bagerageje kuzikoresha ariko inshuro nkinshi zikarasa aho batari bateganije kuko igihe kinini zakoreshejwe zarashe mu baturage kurusha uko bari kuzirasisha uwo babaga bahanganye.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune ibitangaza ngo izi ndege ziriwe zizenguruka mu murwa mukuru Kinshasa, bituma ndetse n’abaturage bagira ubwoba.
Leta ya Kinshasa yakunze kumvikana ivuga ko idashobora kuganira n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 iwushinja kuba umutwe w’iterabwoba, ndetse bakongeraho ko bafashwa n’u Rwanda.
Kurundi ruhande ariko uyu mutwe nawo wakunze kumvikana usaba iyi Leata kureka bakagirana ibiganiro kugira ngo barangize ibibazo mu mahoro ariko Leta ya Congo yo yarabyanze.
Benshi bibeshya ko Imana ishyigikira abantu barwana.Bakitwaza ko yashyigikiye intambara z’abami ba Israel,urugero umwami David.Nkuko bible ibyerekana,impamvu Imana yabashyigikiye,nuko “barwaniraga inyungu z’Imana gusa”.Bisome muli Gutegeka/Deuteronomy 20:17,18.Imana yabategekaga kurwanya “abantu basengaga ibigirwamana”.Niyo mpamvu yabatizaga Abamarayika,bakabarwanirira.Bitandukanye n’intambara z’iki gihe.Imana ibuza abakristu nyakuli Kurwana.Ndetse ikabasaba gukunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5:44 havuga.Urugero,nkuko Luka 21:20,21 havuga,Yesu yasabye Abigishwa be ko nibabona Yerusalemu itewe,aho kurwana bazahungira mu misozi.History yerekana ko mu mwaka wa 70 nyuma ya Yezu,igihe ingabo z’Abaroma zateraga umujyi wa Yerusalemu,ziyobowe na General Titus,abatali abakristu bararwanye,ariko Abakristu ntibarwanye,ahubwo bahungiye ahitwaga i Pella.Ubu ni mu gihugu cya Jordan.Nkuko Zabuli 5:6 havuga,Imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.