Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Liyetona Koloneli Ndjike Kaiko Guillaume yanditse ko uwavuze ko ingabo za DRC zaba zarenze ku myanzuro ya Luanda na Nairobi zikajya kurwana na M23, mu gihe bari gahunda yo guhagarika imirwano, ataribyo, kuko ntaho FARDC iri kurwana na M23.
Iri tangazo ryatangiye rivuga riti” bitandukanye n’ibyatangajwe ku mbuga nkoranya mbaga z’umutwe w’iterabwoba wa M23, ukomoka mu Rwanda, aho bavuze ko bari kurwana n’abasirikare bacu mu bice izi nyeshyamba zavuyemo bikajyamo ingabo z’umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba,EAC, twe dutangaje ko ingabo zacu zitigeze zirenga kuri iyi myanzuro ngo zibyutse urugamba.”
Kubw’iyo mpamva ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zamaganye ibi birego by’uyu mutwe w’itera bwoba w’u Rwanda, kuko nta rugamba zigeze zjyamo.
Ibi ngo byatangajwe kuri uyu wa 01 Ukwakira aho bavuze ko iyi mirwano yariri kubera muri Teretwari ya Masisi muri Lokalite ya Kilolirwe, aho izi nyeshyamba zikambitse muri utu duce.
Iri tangazo risohowe nyuma y’uko aya makuru bari guhakana yemejwe n’abakomoka mu mitwe itandukanye irimo na M23, aho Perezida Wa M23 yanditse k’urukuta rwe rwa Twitter yemeza aya makuru ndetse n’umunyamakuru wo muri kiriya gihugu witwa Wembi Steve akaba yanditse k’urukuta rwe rwa Twitter yemeza aya makuru.
Si we gusa wemeje aya makuru kuko hari n’umwe mu bayobozi ba CMC wemeje aya makuru avuga ko FARDC yihishe inyuma y’imitwe y’inyeshyamba iba yahaye amategeko yo gutangiza urugamba kugira ngo bitagaragara ko ariyo yatangije urugamba.
Uyu muvugizi yavuze ibi avuga ko bamaganye ubushotoranyi bw’umutwe w’inyeshyamba wa M23
Adeline Uwineza
Rwanda Tribune.com