Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gikomeje gutabaza no gushaka amaboko hirya no hino yo ku gifasha kurwanya umutwe w’ inyeshyamba wa M23, aho ku munsi w’ejo kuwa 31 Ukwakira 2023, habaye inama idasanzwe y’Abakuru b’ibihugu b’igize umuryango wa SADC.
Ni inama byavuzwe ko na perezida Félix Tshisekedi yayikurikiranye akoresheje ikorana buhanga rya Visideo coference.
Iyo nama idasanzwe yigiwemo ingingo zitandukanye zirimo :
- Kurebera hamwe uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba Bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
- Gutegura byihuse aho ingabo zizaba zigiye kugarura amahoro muri DRC, zo mu muryango wa SADC zizasohorera.
Muri iyo nama kandi, abayobozi bagize ibihugu biri muri uriya muryango wa SADC bavuze ko bose bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Congo, banashima aho ibikorwa byo kwegeranya ingabo za SAMIDRC bigeze.
Perezida Félix Tshisekedi, akaba yaboneyeho umwanya wo kumenyesha bagenzi be ko ibikorwa byo gutegura Ingabo za SAMIDRC barimo, birimo gukorwa neza n’Abayobozi b’ingabo ndetse n’aba Minisitire b’ingabo z’ibihugu bifite kuzohereza.
Umubonano uherutse kubera Lubumbashi, wahuje Perezida Félix Tshisekedi na Dr Jakaya Mrisho kikwete ukuriye aba hanga ba SADC n’ubundi warushingiye ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo.
Igikorwa cyo kohereza ingabo muri Congo cyemejwe mu nama ya 43 y’Abakuru b’ibihugu bigize ishyirahamwe rya SADC, ubwo bari i Luanda, muri Angola.”
Leta ya Congo imaze igihe ivuga ko imbaraga za SADC zose yazerekeje mu bihugu by’Afrika yo mu Majyepfo maze ashinja ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afrika(EAC), kunanirwa kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com