Ubuyobozi bw’ihuriro ry’imiryango y’abafuliiru n’abanyindo bazwiho guhora bahanganye n’Abanyamulenge bandikiye ibaruwa ifunguye umukuru w’igihugu n’umuryango wabibumbye bamenyesha ko batazigera bitabira ibiganiro by’imishyikirano byari bitegabijwe ko bizabahuza na Col Rukunda Michael uzwi nka Makanika uhagarariye imitwe y’ubwirinzi bw’Abanyamulenge ya Twirwaneho na Gumino.
Iyi baruwa yashyizweho umukono na Pierre-Jérôme Matate Nabahamba uhagarariye inama ngishwanama y’Abafuliilu na Yves Malipo Kabiona usanzwe ari umuhazabikorwa wayo ivuga ko impamvu nyamukuru yanditswe ari ukwanga ku mugaragaro ibiganiro by’amahoro byagombaga kubahuza n’umuyobozi w’imitwe y’Abanyamulenge(Twirwaneho na Gumino) Col Rukunda Michael .
Baragira Abati” Impamvu y’ibaruwa yacu ni ukwanga ubusabe bwatanzwe na Col Makanika bwo kujya mu biganiro by’amabahoro. Uyu Michael Rukunda alias Makanika niwe ntandaro y’ibibazo birimo ubwicanyi bwakozwe n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije na Gumino muri terirwari ya Uvira, Mwenga na Fizi zo muri Kivu y’Amajyepfo”
Mu ngero batanga bavuga ko iyi mitwe yakoze ubwicanyi bukomeye mu bice bya Kipupu, Bilalo 2, Tuwetuwe, Mikalati, Namaramara,Tchakira,Mizinga, Kibindibindi aho ngo bifuza ko ubu bwicanyi bwashyirwa mu rwego rw’itsembatsemba ryakozwe n’Abanyamulenge.
Abafuliiru Ababembe n’Abanyindu bavuga ko abatware bayoboraga Cheferie zimwe zo muri Kivu y’abanyepfo bo mu bwoko bwabo bagiye bicwa mu ibanga , nkaho batanga urugero kuri Kawaza wayoboraga Kinihura -Nakwana na Yuda Mayembe wategekaga Cheferie ya Kitavi iri nko mu birometero bine uvuye i Minembwe.
Aba bakomeza bavuga ko Col Makanika afatanyije n’abo bakoranaga mu gisirikare nka Col Sematama Charles bagiye bakora ibikorwa byinshi bihungabanya umutekano w’Abanyindu nkaho kuwa
14 Werurwe n, 2020 bishe abaturage bo mu gace ka Tchakira .
Baragira bati” Nyuma y’ibi Col Sematana nawe yaje gutoroka igisirikare afasha Makanika kwinjiza urubyiruko rw’Abanyamulenge mu gisirikare cya Twirwaneho na Gumino”
Mu gusoza iyi baruwa yabo Abafuliiru basaba guverinoma ko Michel Rukunda alias Makanika yatabwa muri yombi cyane ko ari umusirikare wataye inshingano za gisirikare akajya guhungamabanya umutekano w’abaturage.
Ariko ntimugapfe guterura ibyo mubonye! Ninde wababwiye ko Col Makanika ashaka kuganira nabapfurero? Icyongeyeho Col Makanika ntabwo ayoboye Gumino.