Imirwano ikomeye ihanganishije ingabo za FARDC n’inyeshyamba za FDLR mu gace ka Mangina imaze kugwamo abarwanyi ba 12.
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri Gihondo ibitangaza ,imirwano yatangiye ejo kuwa mbere saa moya za mu gotondo aho ingabo za FARDC zatangije ibitero byo kwirukana FDLR mu bice yari isanzwe iyobora aribyo Mangina,Muliki na Ngoroba biri muri Gurupoma ya Gihondo,Teritwari ya Rutschuru,Kivu y’amajyaruguru.
Ibi bitero bya FARDC bikaba byaribasiye ibyo bice nyuma yaho abaturage bari bamaze igihe batabaza aho binubiraga imisoro bakwa n’inyeshyamba za FDLR,nibwo hafashwe icyemezo n’Ubuyobozi bw’ingabo za Operasiyo Sokola 1 cyo kwirukana abo barwanyi muri ibyo bice.
- Kwamamaza -
Umwe mu baturage batuye iMangina utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko kuva ejo mu gitondo hamaze kugwa abarwanyi ba FDLR 10 mu gihe byageze satatu z’ijoro imirwano igikomeje.
Amakuru agera kuri Rwandatribune twahawe n’isoko y’amakuru yacu iri ahitwa Makomarehe avuga ko FDLR yohereje uwitwa Co.Maliyusi gutanga umusada,kuko ingabo za FARDC zagose ibirindiro bya Gen. (https://www.drpaulsonline.com/) Bgd Nzabamwita Karume akaba yabuze aho apfumurira kandi urufaya rw’amasasu rukaba rwabaye rwinshi.
Agace ka Mangina gafatiye runini Umutwe wa FDLR kuko ariho ukura amafaranga menshi akomoka k’ubusatuzi bw’imbaho za Libuyu na Muvura ndetse hakiyongeraho ibikorwa by’ubuhinzi bw’urumogi kuko FDLR ubwayo ihafite hegitari ibihumbi 5000 ihingamo urumogi rwoherezwa mu mahanga.
- Kwamamaza -
Reba ibiganiro bica kuri Rwandatribune-TV
Mwizerwa Ally
Ikinyamakuru cyandika inkuru zibeshya gusa.Uwakugeza Aho i mangina izo hectares 5000 by’urumogi warwerekana?