Abasilikare 5 barimo na Koloneri ba FARDC bishwe baguye mu gico cyari cyatezwe na FDLR ahitwa Biruma.
umusirikare mukuru wa FARDC, ufite ipeti rya Lieutenant Colonel n’abandi basirikare n’inyeshyamba za FDLR kuri uyu wa kane, itariki 20 Gashyantare, ahagana saa 16:30, ubwo Inyeshyamba za FDLR zigizwe n’umutwe udasanzwe uzwi nka CRAP babategaga imodoka yarimo ingabo za FARDC zivuye i Goma berekeza Rumangabo bajyanye umushahara w’abasirikare.
Mu kiganiro na Rwandatribune.com Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyaruguru Majoro Ndjike kuri uyu wa Gatanu, , yavuze ko abasirikare bagabweho igitero bari bajyanye umushahara w’ukwezi kwa Gashyantare w’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gace ka Biruma,Lokarite ya Mwaro,Gurupoma ya Kibumba werekeza muri Gurupoma ya Rugali ni agace kamaze igihe karazahajwe n’inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zikaba zivuga ko zirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu.
Avuga ko abantu bamaze kubarura baguye muri iki gico ari batanu barimo abasirikare batatu n’abasivili babiri, ariko umubare ushobora kwiyongera. Yongeyeho ko bakurikiranye mu ishyamba abakoze iki gitero.
Ati: “Hari ahagana saa 16:30, twumvishe igico ku basirikare bacu bo muri regiment ya 34016 hafi ya Rugari. Bari bavuye i Goma kuzana amafaranga yo guhemba abasirikare. Twatakaje abasirikare batatu n’abasivili babiri.”
Mu biciwe muri iki gitero, harimo Lt. Col Justin Kanyoni, ushinzwe ubutegetsi n’ibikoresho muri regiment ya 34016, na Komanda ushinzwe umutekano wa Komanda wa regiment, ndetse n’umunyamabanga wihariye wa Komanda wa regiment.
Abateze uyu mutego bivugwa ko bari bafunze umuhanda, bahise batwara amafaranga yose yagombaga guhemba abasirikare.
Mu kiganiro twagiranye n’umwe mu bayobozi ba Lokarite ya Mwaro yavuze ko hari hamaze igihe iyi operasiyo igeragezwa kuko iminsi FARDC ihembera abasilikare iba izwi dore ko abasilikare b’iki gihugu bahemberwa mu ntoki,yavuze ko abateye bo muri FDLR baje bayobowe na Su Liyetona Yvon wari kumwe na Ajida Gaston bose babarizwa mu mutwe udasanzwe witwa CRAP SPECIAL FORCE wa FDLR.
Umunyamakuru wacu wageze aho byabereye abaturage bo mu Mwaro bamuhamirije ko byakozwe na FDLR,n’ubwo uruhande rwa FDLR rutarahakana aya makuru cyangwa ngo ruyemeze,ibi bice bya Biruma,Kabizo na Rugali cyabereyemo ni ibice bikunze kuvugwamo inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR.
Kambale Aphrodis i Kibumba