Mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Ituri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, abasirikare 2 ba FARDC bivugwa ko bari basinze barashe mu baturage bicamo 15.
Muri aba 15 bishwe bagiye barasirwa ahantu hatandukanye kandi mu bishwe abenshi bakaba ari abasivili.
Umuyobozi umwe wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo yatangaje ko abantu 8 biciwe mu bwato bwari mu kiyaga cya Tanganyika, ubwo uyu musirikare wari umwe mu bari mu bwato yarashe mu bagenzi hagapfamo abantu 8.
Ku munsi wo ku cyumweru tariki ya 17 Mata 2022, undi musirikare bivugwa ko nawe yari yasinze yishe arashe abasirikare 2 barimo ufite ipeti rya Colonel yicanye n’umurinzi we hamwe n’abandi basivili 5 mu ntara ya Ituri.
Imyaka irenga 20 irihiritse abaturage bo mu burasirazuba bwa Congo bugarijwe n’ibitero bikunze kugabwa n’imitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Ibi ni nabyo byatumye perezida Tshisekedi ashyira intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri muri gahunda y’ibihe bidasanzwe.
Nubwo ibihe bidasanzwe byari byashyiriweho kurandura imitwe yitwaje intwaro, kugeza ubu abaturage babifata nk’ibitarageze ku ntego yabyo, cyane ko umutekano wabo kugeza ubu ukigeramiwe biturutse ku barwanyi b’imitwe ihakorera badahwema kubica no kubasahura imitungo yabo.