BINZA: Abaturage bo muri Gurupoma ya Binza, Zone ya Rutshuro bafite icyoba cyinshi cy’inyeshyamba za RUD URUNANA zatangiye ibikorwa byo kubashimuta
Amakuru ava muri Repubilika iharanira demokarasi ya Congo ho mu gace ka Giseguro,Nyabanira,Mikotokoto na Kigaligali bafite icyoba cyinshi aho inyeshyamba za RUDI URUNANA zongeye kubura ibikorwa byo kufata bugwate abaturage.
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu bice bya Binza yadutangarije ko abaturage bo muri biriya bice twavuze haruguru hiyongereyeho na Gurupoma ya Busanza, ahitwa Mpimbi na Kitagoma hose ni muri Zone ya Rutshuro, ni uko hubuye ibikorwa byo gushimuta abantu inyeshyamba zikabafata bugwate kugirango bagusubize umuvandimwe wawe cyangwa mugenzi wawe nukwishyura amadorari 2000$.
Abaturage bashyira mu majwi inyeshyamba za RUD URUNANA cyane uwitwa Kapiteni Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana,Liyetona Wilson Fred na Koloneri Jango.
Abaturage bakaba bakomeje gusaba ingabo za FARDC kongera umubare mwinshi w’abasilikare muri aka gace kugirango bagire umutekano.
Twabibutsako inyeshyamba za RUDI URUNANA ,zari zimaze imyaka 9 zigenzura ibice bya Binza, Busanza na Katwiguru, nyuma yaho Umuyobozi wazo jenerali Afurika yiciwe umubare mwinshi w’izi nyeshyamba waragabanutse bitewe n’uko bamwe biciwe mu mirwano itandukanye,bamwe bagiye batorokera Uganda bakajya mu nkambi za Cyaka,Mubende,Nakivale n’ahandi abandi bishyikiriza ingabo za Loni Monusco bataha mu Rwanda.
Liyetona Koloneli Dusabimana Diogene uzwi ku mazina ya Jango akaba ari S3(ushinzwe operasiyo)muri RUD URUNANA mu gace ka Binza yavutse mu mwaka wa 1971,mu cyahoze ari Komini Kinigi,ubu ni mu murenge wa Shingiro,Akarere ka Musanze,yinjiye mu gisilikare cya EX FAR muri 1992,muri 1993 yinjira mu ishuri rya ba Suzo ofosiye i Butare mu cyo bise Formation nouvelle.
Muri 1994 Jango yahunze afite ipeti rya Serija,muri 1998 nibwo yinjiye muri ALIR yaje kuba FDLR,mu mwaka wa 2003 ubwo hashingwaga RUD Gen.Musare akivumbura kuri FDLR Jango yatorotse FDLR ajya gufatanya na Musare ava ku ipeti rya Liyetona agirwa Majoro,muri 2018 nibwo yongeye kuzamurwa mu ntera agirwa Liyetona Koloneri.
Mwizerwa Ally