Abarwanyi batatu bari bakuriye imwe mu mitwe yitwaje intwaro muri Masisi bokejwe igitutu n’ingabo za Repubulika iharanaira Demokarasi ya Congo berekeza i Kalehe muri Kivu y’amajyepfo.
Muri aba barwanyi bakomeye b’imitwe yitwaje intwaro bahungiye mu duce twa Mianda na Bulembwe two muri Kalehe harimo uwitwa Haguma, Karume na Simbasiera Chimanuka bose bakoreraga i Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Delphin Birimbi, ukuriye urwego ngishwanama rwa sosiyete sivile i Kalehe yatangaje ko aba barwanyi bahunze berekeza mu gace ka Katugunda ko muri chefferie y’a Bahunde ya Teritwari ya Masisi nyuma yo kwoswa igitutu na FARDC.
Birimbi akomeza avuga ko agace aba barwanyi bahungiyemo gasanzwemo ibirindiro by’indi mitwe nka Kirikicho na Ngubito yose izwiho ubufatanye budasanzwe n’umutwe wa Nyatura ukunze kugaba ibitero ukingiwe ikibaba na FDLR.
Sosiyete Sivili ikomeje gukangurira abatuye i Kalehe gutanga amakuru ayo ariyo yose ku ngabo z’igihugu ashobora kuziganisha aho aba barwanyi n’abandi b’indi mitwe ikorera i Kalehe bihishe.