Ibihumbi 186.000$,niyo yatwawe na FDLR mu mirwano yayihuje n’ingabo za FARDC mu cyumweru gisize FARDC ahitwa i Biruma
Mu nkuru yo mu cyumweru gisize yabamenyeshaga uburyo inyeshyamba za FDLR zateze igico imodoka y’ ingabo za Congo umusirikare mukuru wa FARDC, ufite ipeti rya Lieutenant Colonel n’abandi basirikare bane bakahasiga ubuzima kuri uyu wa kane, itariki 20 Gashyantare, ahagana saa 16:30,
Inyeshyamba za FDLR zigizwe n’umutwe udasanzwe uzwi nka CRAP babategaga imodoka yarimo ingabo za FARDC zivuye i Goma berekeza Rumangabo bajyanye umushahara w’abasirikare, https://rwandatribune.com/blog/2020/02/22/drcabasilikare-5-barimo-na-koloneri-ba-fardc-bishwe-na-fdlr-muri-ambuscade/
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com,twatangarijwe n,umwe mu basilikare ba FARDC utashatse ko amazina ye ashyirwa hanze k’ubwumutekano we yaduhamirije ko akayabo kangana n’ibihumbi 186.000$ niyo FDLR yambuye ingabo za FARDC,ndetse aya mafaranga akaba yateje umwiryane hagati y’abayobozi ba FDLR.
Nkuko uyu musilikare wa FARDC yakomeje abivuga atunga agatoki abarwanyi ba FDLR umutwe wa CRAP ukuriwe na Col.Ruhinda ko aribo babagabye igitero,kandi ayo mafaranga akaba yatumye Jenerali Omega ashwana na Col.Ruhinda kuko kugeza ubu batari bwunvikane uko bayagabana.
Ingabo za FARDC mu kiganiro Umwe mu bayobozi b’iki gisilikare yatangarije urubuga rwa 7sur7 ikinyamakuru gikorera muri Congo barahiye bavuga ko Ingabo za FARDC zigiye kwihorera ndetse,bitazatinda mu gihe twandikaga iyi nkuru biravugwa yuko hari Umurwanyi wa FDLR ukomeye watawe muri yombi k’umupaka wa Bunagana uhuza Repubulika iharanira demokarasi ya Congo na Uganda asubizwa muri Congo akaba yaragiye kwivuriza I Kampala.
Mwizerwa Ally