Umutwe wa M23 ,ukomeje kugenda wigarurira uduce dutandukanye muri teritwari ya Rutshuru ,twari tumaze iminsi turi mu maboko y’Ingabo za Leta ya Congo FARDC, FDLR hamwe n’indi mitwe ya Nyatura na Mai Mai yibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Nyuma y’imirwano ikomeye yari imaze iminsi ibiri ihanaganishije abarwanyi ba M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo hamwe n’inyeshyamba za FDLR kuri axe ya Tongo-Kishishe , yaje kurangira Umutwe wa M23 ubambuye agace ka Bambu nyuma yo kubashushubikana bagakizwa n’amaguru .
Amakuru dukesha Isoko ya Rwandatribune.com iri muri Gurupoma ya Tongo, avuga ko ifatwa rya Bambu, ryabaye nyuma y’imirwano ikomeye yatangiye mu gitondo cyo kuwa 26 Ukwakira 2023 hafi gato yako gace ka Bambu, biza kaguye mu maboko y’Abarwanyi ba M23 cyo kimwe na Localite ya Kishishe, ubu utu duce twose tukaba twamaze gusubira mu maboko ya M23.
Aya makuru, akomeza avuga ko FARDC ,Wazalendo na FDLR bari bahanganye n’Abarwanyi ba M23 muri ako gace,bahisemo guhunga nyuma yo gutakaza abasirikare benshi ndetse M23 ikbasha no kuhafatira intwaro nyinshi n’amasasu yazo.
Guhera mu gitondo cyo kuwa 22 Ukwakira 2023, ubwo FARDC, Wazalendo ,FDLR n’Abacanshuro b’Ababazungu bagabaga igitero ku birindiro bya M23 biharereye mu gace ka Bwiza, Umutwe wa M23, wahise utangira kubasuziba inyuma ndetse utangira kwisubiza uduce dutandukanye turimo n’umujyi wa Kitshanga .
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com