Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 15 Kanama 2021, amazu agera kuri 28 yatwitswe n’abantu batazwi i Mutanda muri sheferi ya Bwito muri teritwari ya Rutshuru. Ibintu byinshi by’agaciro n’ amatungo bayaratwitswe. Abantu bagizweho ingaruka n’iki gitero, bamwe bari mu nsengero, abandi mu miryango yabakiye, aho nta n’ubufasha na bumwe bari babona mu gihe babukeneye cyane.
Umwe mu batuye hafi y’aha habereye ibi yatubwiye ko aya mazu yatwitswe nyuma y’uko abasirikari ba leta FARDC batwika ibirindiro by’inyeshyamba za CMC Nyatura byari hafi y’i Mutanda, ku buryo bishoboka ko aya mazu yahiye byaba byakozwe n’izi nyeshyamba mu buryo bwo kwihorera. Gusa ku ruhande rwa CMC bakaba bahakanye ibi bavuga ko batariho kugira ngo bangize iby’abaturage, ahubwo ko bafite inshingano zo kurinda abaturage n’ibyabo.
Mwamenya ko ibi biri kuba muri aka gace byashatse gufata isura y’amakimbirane y’amoko, ariko bikaba byarahakanwe na shefu w’iyi sheferi ya Bwito, nyiricyubahiro Nyamulagha Kikandi Raphael ari kumwe n’umuyobozi wa polisi muri aka gace, n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze, aho bahamagiriye abaturage kubana mu bumwe kugira ngo bashobore kurwanya umwanzi w’amahoro. Mu butumwa yageneye aba baturage akaba yagize ati: “Ndasaba buri muntu wese, buri mutwe witwaje intwaro yaba Mai-Mai cyangwa Nyatura bakomeje gutunga intwaro muburyo butemewe, ko bazishyira hasi mu mahoro kuko turi mu gihe twese dushyize hamwe mu gushaka amahoro arambye.”
Naho ku bwa perezida wa sosiyete sivili muri aka gace, aba Mai-Mai na Nyatura, ni imitwe ibiri yitwaje intwaro ikomeje guteza umutekano muke muri Mutanda, ku bwe, guhiga izi nyeshyamba byaba ari akarushyo ku baturage bo muri aka gace. Akaba yarangije asaba imiryango itanga ubufasha kuza gufasha aba baturage basizwe iheruheru n’iki gitero, kuko bamerewe nabi.
Denny Mugisha