CNRD-UBWIYUNGE yatanze ubusabe bwo kugaruka kuwabwibarutse FDLR/FOCA
Amakuru agera kuri Rwandatribune.com avuga ko FLN yandikiye FDLR iyisaba kugaruka mu rugo,umwe mu barwanyi ba FLN uherutse kwishikiriza ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO ahitwa Kamanyola yadutangarije ko inyeshyamba za FLN nyuma yaho zihashijwe na FARDC ingabo za Dr Congo,benshi basigaye ari impehe bakaba bifuza kongera kwihuza na FDLR.
Uyu murwanyi yagize ati:kuruhande rwanjye nfashe icyemezo cyo gutaha ariko sinzi niba FDLR izemera ubwo busabe,gusa nabyo birashoboka urugero nka Gen.Jeva Antoine mukuru we ni Koloneri muri FDLR,muri FDLR kandi dufitemo abavandimwe benshi gusa,icyo nibaza n’ubusumbane bw’amapeti ya gisilikare urugero nkanjye navuye muri FDLR ndi Liyetona muri 2016 ubu nari ngeze kuri Majoro mugihe poromosiyo yanjye ikiri muri FOCA bo bageze kuri Kapiteni ni ikibazo.
Mu gihe uyu mutwe waba warasabye kongera kwihuza na FDLR,ubusabe bwabo bwaza bwiyongera kubwa RUDI URUNANA yo yamaze kwemerwa mu nama yahuje Ubuyobozi bwa FDLR n’abakada bayo yateranye kuwa 20 Ukoboza 2019.
CNRD UBWIYUNGE mu gihe yashingwaga, yashinjaga FDLR irondakoko n’irondakarere kandi itsinda ryari rikuriwe na Gen.Irategeka ryasabaga FDLR gutanga bamwe mu bakoze jenoside kwitanga mu butabera ndetse n’abafite impapuro zibashakisha bakamburwa inshingano.iyi politiki bakaba barayisukwagamo na Paul Rusesabagina bidashobotse mu mwaka wa 2016,nibwo abarwanyi bari bagize Diviziyo ya Kivu y’amajyepfo ifatanyije na batayo yitwaga La comete biyomoye kuri FDLR havuka CNRD ubwiyunge yaje kuba Umunyamuryango wa MRCD.
Ubusanzwe inyeshyamba za FDLR zigendera ku mahame y’ubuhezanguni ashingiye ku moko dore ko benshi mu bayobozi bayo bagiye baregwa ibyaha bya jenoside,urugero rwaho uwitwa Ntaganzwa Ladislas wari Burugumestre wa Komini Cyahinda wari umwe mu banyapolitiki bakuru b’uyu mutwe wari warashiriweho akayabo na Leta z’ubumwe za Amerika uherutse gutabwa muri yombi,akaba ari mu maboko y’ubutabera bwo mu Rwanda.
Mu gihe Col.Rutaganda Jean Damacsene uzwi ku mazina ya Col.Mazizi kandi akaba akoreshya amazina ya Donat Gapyisi kuri facebook,yahoze ari Burugumuestre wa Komin Murama ,yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igihano cya burundu kubera ibyaha bya jenoside yakoreye abaturage yari ayoboye.uyu Col.Mazizi akaba ari nawe ukuriye ibiro bikuru by’umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR Gen.Ntawunguka Pacifique uzwi nka Gen.Nzeri Omega.
Abantu bakomeje kwibaza niba Paul Rusesabagina na Twagiramungu Faustin bazemera kuvugira abo ba jenosideri bose basaba ya nama Rukokoma badahwema guhoza k’umunwa reka tubitege amaso.
Mwizerwa Ally