DRC:Gen.Irategeka wa FLN yagaragaye mu bice bya Mwenga arikumwe n’abamurinze 30
Amakuru ava muri kivu y’amajyepfo muri Zone ya Mwenga,Gurupoma Kigogo Locarite Ngungu na Kirimbwe ,mu kiganiro umunyamakuru wa Rwandatribune.com yagiranye n’umuyobozi wa Sosiyete sivile Bwana Byambwera Sikawu akaba n’umukuru w’ubwoko bw’Abanyindu muri ako gace yadutangarije ko ku wakane w’icyumweru gisize aribwo inyeshyamba zigera muri 300 zageze muri ako gace ku masaha y’umugoroba.
Yakomeje agira ati:twabonye abantu bitwaje intwaro bavuga ururimi rw’ikinyarwanda binjira mu myaka yacu batangira kurimbagura imyumbati yacu bararya,inka batangira kubaga mu byukuri turasaba ingabo za FARDC kuza kudutabara bakirukana aba banyarwanda bagasubizwa iwabo.
Umwe mu baturage bo muri ako gace wahoze muri Mai Mai Yakutumba uzi neza bamwe mu barwanyi ba CNRD-UBWIYUNGE dore ko yabanye nabomurwanyi akaba ari uwo mu bwoko bw’abanyendu ,yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune.com ko yiboneye umwe muri abo barwanyi usa na Gen.Irategeka neza neza mu murongo w’abarwanyi bavaga ahitwa Kigogo berekeza ahitwa Kilimbwe.
Abakurikiranira ibintu hafi byo muri CNRD UBWIYUNGE baravugako uyu mutwe nyuma yo kuraswa bagatatana ubu bari kongera kureba ko bakwiyungunganya nubwo abacitse ku icumu ari ingerere,biravugwa ko Gen.Rumbago yageze I Mwenga aukubutse I Burundi aho yaravuye kwivuza ibikomere by’amasasu yakomerekejwe n’ingabo za FARDC.
Mu kiganiro umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Kapiteni Dieudonne Kasereka aherutse kugirana n’itangazamakuru yararahiye arazikura ko ingabo za FARDC zitaha umunse n’umwe agahenge inyeshyamba za FLN kugeza ubwo zizarambika intwaro zigata mu Rwanda.
Mwizerwa Ally