Guverineri w’Intara ya Ituri, Lieutenant Général Johnny Luboya Nkashama, yahaye gasopo Corneille Nangaa ukuriye Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, amuteguza ko ingabo za RDC ziteguye guhangana n’uriya mutwe mu gihe waba ugerageje kwinjira muri Ituri.
Kugeza ubu M23 iragenzura uduce dutandukanye twa Kivu y’Amajyaruguru, ndetse abayobozi ba AFC bakunze kugaragaza ko biteguye no kwinjira mu ntara ya Ituri.
Nangaa by’umwihariko amaze igihe asaba “abavandimwe be” batuye muri iyi ntara guhuza imbaraga na M23 bagahagashyira iherezo ku bwicanyi bukorwa n’ingabo za Leta ndetse n’imitwe y’iterabwoba nka ADF na CODECO.
Lt Gen Luboya ubwo yagezaga ijambo ku batuye muri Ituri, yamenyesheje Nangaa ko nta muvandimwe we n’umwe uri muri iyi ntara nk’uko we abivuga. Ni Nangaa yashinje kugabiza RDC abanyamahanga.
Ati: “Mwiyumviye ubwanyu ubutumwa bwatanzwe na Nangaa. Yarababwiye ati ’bavandimwe banjye bo muri Ituri nimuntegereze, ndenda kubageraho’. Nangaa, nta bavandimwe ufite hano. Nta bandi bahari batari abanye-Congo n’abanya-Ituri. Urazana n’abanyamahanga hanyuma ukavuga ko uri umuvandimwe wacu? Gumana iyo ngiyo na bo”.
Lt Gen Luboya kandi yateguje Nangaa na M23 ko biteguwe muri Ituri.
Ati: “Twiteguye gusubiza ku byaba byose. Twishimiye kuba amoko yose y’abanya-Ituri bari inyuma yacu”.
Kugeza ubu imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 isa n’iyagabanyije umurego, nyuma y’agahenge ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasabye impande zombi.