Guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangije ubukangurambaga mu kurandura ruswa ivugwa mu gisirikare cyayo FARDC ikomeje kuvugwa cyane cyane mu basirikare bari mu bikorwa byo kugarurwa amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu.
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragara na Minisitiri w’ingabo n’abasezerewe mu gisirikare Gilbert Kabanda Kurhenga wari uherekejwe na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Mike Hammer.
Mu kiganiro bagiranye nabo bireba kuri uyu wa Kane, Ambasaderi Mike Hammer yabwiye Minisitiri Kabanda ko Guverinoma ya Amerika ibinyujije muri ambasade yayo muri iki gihugu, igiye gufasha FARDC na MONUSCO muri ibi bikorwa byatangijwe byo kurwanya ruswa mu ngabo , kugira ngo umutekano uharanirwa na Perezida Felix Tshisekedi ugerweho.
Ambasaderi Hammer kandi wanasuye agace ka Goma kazahajwe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, yasabye ko ibikorwa byo kugarura amahoro mu burasirazuba bw’aka gace cyane cyane mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru.
Mu burasirazuba bwa Congo hashize igihe havugwa ibikorwa byiganjemo kugurisha intwaro mu mitwe yitwaje intwaro , bikozwe n’abasirikare bakuru muri FARDC. Ibi bifatwa nk’ubugambanyi ku gihugu aho hamaze gutabwa muri yombo abasirikare benshi bashinjwa gukora bene ubu bucuruzi.
Aha muri Kivu y’Amajyarugu kandi by’umwihariko mu gace ka Beni FARDC iheruka gushyiraho ibihano ku musirukare wayo uzafatwa atari mu bikorwa bizwi bya FARDC nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Operasiyo Socola 1 ikorera muri iyi ntara Lt Antony Mwalushay.