Ibirindiro bya Parisi biri mu maboko ya FARDC mu rugamba rutoroshye
Ibirindiro bya Gen.Omega bita Parisi byigaruriwe na FARDC, abarwanyi 24 batabwa muri yombi naho 32 baguye mu mirwano mu gihe FARDC yigaruriraga ibirindiro bya Gen.Omega mu rugamba rutoroshye.
Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC ibifashijwemo na wa mutwe udasanzwe HIBOU SPECIAL FORCE,zabashije kwigarurira ibirindiro bya Gen.Ntawunguka Pacifique Omega,Umugaba mukuru w’inyeshyamba za FDLR zizwi ku mazina ya FOCA ABACUNGUZI,iyi mirwano yahereye ejo sayine,none kuwa 23 Mata mu masaha ya Saa tatu izi ngabo zabashije kwinjira mu birindiro bya Gen.Omega zirabyigarurira.
Umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Bukombo wavuganye n’umunyamakuru wa Rwandatribune.com uri Tongo yamuhamirije ko yiboneye abarwanyi ba FDLR, basohoka muri Pariki ya Nyamuragira birukankanwa na FARDC, bakaba berekezaga mu nzira zijya iKirama, kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ama bombe menshi yari akivuga muri ako gace ka Tongo.
Ikimaze kumenyekana n’uko abarwanyi ba FDLR bamaze kugwa muri iyi mirwano ari abarwanyi 32 naho abarwanyi 24 bakaba batawe muri yombi, hakaba harimo aba ofisiye 8, amakuru atugeraho kandi aravuga ko Komanda mukuru wa Operasiyo Sokola 1 Gen.Bgd EHONZA ANDRÉ yahaye amabwiriza ingabo ze ko zimuzanira Gen.Omega ari muzima cyangwa yapfuye.
Mwizerwa Ally i Tongo