Mu mujyi wa Beni ho muri Kivu y’amajyaruguru hanyuze umurambo w’umusore wishwe n’inyeshyamba za ADF NALU,k’umunsi w’ejo taliki ya 26 Ukwakira 2020,kubera ko agace yiciwe nta bikorwa remezo biharangwa ndetse n’imihanda igendwamo n’imodoka myinshi yarangiritse abo bo mu muryango we bafashe icyemezo cyo guhambira umurambo we kuri moto.
Uyu musore witwa Kakule wishwe yari mu kigero cy,imyaka 25,mu kiganiro umwe mu bavandimwe be yagiranye n’itangazamakuru yagize ati:isi yose n’ive mu byo irimo yerekeze amaso kuri Benin a Ituri kuko imperuka yatangiriye iwacu kuko mu myaka iri imbere nta muntu uzaba ukirangwa muri Beni,amakuru y’abari bahatuye azaba amateka.
Umujyi wa Beni wugarijwe n’inyeshyamba z’abagande zizwi ku mazina ya ADF NALU,kandi ntusiba kurangwamo imirwano y’indi mitwe yitwaje intwaro nka Mai mai CODECO n’ubushamirane bw’amoko aharangwa
Mwizerwa Ally