Ingabo za Leta ya Congo FARDC zatangije ibitero ku mutwe wa FDLR mu gace ka Gurupoma ya Rugali,Teritwari ya Rutscuru
Amakuru Rwandatribune ikesha ubuyobozi bwa Sosiyete sivile muri Gurupoma ya Rugali,Teritwari ya Rutscuru,mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru avuga ko kuva mu gitondo w’uyu wa kabiri taliki ya 13 Mutarama 2022,ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC zagabye ibitero bikomeye ku nyeshyamba za FDLR.
Iyi mirwano ikaba yibasiye agace ka Kibumba ahitwa ku Mboga,hasanzwe hari ibirindiro bikomeye bya Col.Ruhinda usanzwe ari Komanda mukuru wa CRAP Umutwe udasanzwe wa FDLR.Iki gitero cyagaragayemo imbunda zikomeye zirasa kure zo mu bwoko bwa misile,ibyo bisasu bya muzinga akaba aribyo byatewe mu birindiro bya CRAP. Isoko y’amakuru yacu iri iRugali ivuga ko ibikorwa byinshi byazaniraga FDLR amafaranga aribyo byibasiwe cyane ,aha twavuga amafuru yatwikirwagamo amakara,ndetse n’ububiko bw’imifuka y’imyaka yahinzwe n’abo barwanyi ikaba yatwitswe.
Nta mubare w’abaguye mu mirwano cyangwa ngo bakomereke iramenyekana,cyane ko imirwano igikomeje,umwe mu basilikare bakomeye bo muri FARDC utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Rwandatribune ko ibikorwa byo gusenya imitwe yitwaje intwaro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bitazahagarara,bakaba basaba FDLR ko yarambika intwaro hasi igataha mu gihugu cyabo cy’uRwanda.
Abakurikiranira hafi iby’iyi mitwe ikorera ku butaka bwa Congo bavuze ko iki gitero cyo kwibasira amatanura y’amakara n’ibigega by’umusaruro w’ubuhinzi ,bivuze ikintu gikomeye kuri FDLR cyane ko 80% by’amakara umujyi wa Goma ukoreshya aturuka mu mafuru y’abo barwanyi.
Twashatse kumenya icyo ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC zivuga kuri ibi bitero duhamagara Umuvugizi wa Operasiyo Sokola II Lt.Col Ndjike Kaiko ntiyabasha kuboneka kuri telephone ye ngendanywa ,kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uwineza Adeline
Turabakunda mutugezaho amakuru atomoye