Imitwe 6 y’Abanyekongo yishyize hamwe ngo irandure inyeshyamba z’Abanyarwanda
Ihuriro ryiswe RPRC (Réseau des Patriotes Résistants Congolais),ryarahiriye kwirukana imitwe y’abarwanyi ba FDLR,RUD URUNANA,FPP na FLN ku ‘butaka bwa Congo
Kuva yarahirira imirimo ye yo kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Felix Tshisekedi, yakomeje gusaba imitwe y’inyeshyamba y’abanyagihugu kwifatanya na leta mu kurwanya imitwe y’abanyamahanga igikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu, mu rwego rwo kugarura amahoro muri iki gice intambara zidasiba guhitana abaturage b’inzirakarengane.
Mu rwego rwo kwitabira uwo muhamagaro wa Perezida Tshisekedi, hashinzwe ihuririo ry’imitwe y’inyeshyamba z’Abanyekongo igera kuri itandatu irimo iyari isanzwe ikomeye , nyuma y’iminsi ine y’ibiganiro.
Nyuma y’iyo minsi y’ibiganiro nk’uko byatangajwe na Désiré Ngabo Umuvugizi wa NDC NDUMA mu kiganiro yagiranye na Rwandatribune.com.
Yagize ati:twafashe icyemezo cyo gushinga ihuriro twise RPRC (Réseau des Patriotes Résistants Congolais),kandi kuva ku itariki 30 Ugushyingo kandi Ihuriro ryacu ryahagaritse kongera guhangana na FARDC ahubwo twifatanyiriza hamwe kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda zo mu mutwe wa FDLR.
Muri iki kiganiro yakomeje avugako iri huriro riteganya kuzageza kuri guverinoma ibyo naryo risaba mu biganiro biteganyijwe mu minsi iri imbere i Kinshasa.
Aba bavuga ko biteguye gushyira intwaro hasi, ndetse bemeye “kubera ibyo bahuriyeho”, birimo guhiga no kurandura inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR,RUD URUNANA,FPP na FLN na ADF NALU y’Abagande nk’uko umuvugizi wa NDC-NDUMA, Désiré Ngabo, yabitangaje kuri iki cyumweru , itariki 08 Ukuboza.
Yashoje agira ati: “Ubu dufite ihuriro ryubakitse,twese twafashe intwaro ngo turwanye FDLR n;indi mitwe y’abanyarwanda iyishamikiyeho. Twasanze rero ari ngombwa gushyira imbaraga zacu hamwe tukarandura ikintu cya FDLR iwacu.”
Iri huriro ryashingiwe mu Murenge wa Wanianga, muri Teritwari ya Walikale, muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyo mitwe yishyize hamwe ni: Nduma Defense of Congo (NDC-NDUMA) uyoborwa na Gen.Guidon Shimiray, Mai-Mai Kifuafua ya Delphin Mbaenda, Mai-Mai Simba, ya UPLD, Mai-Mai MAC ya Mbura Matondi na Mai-Mai Raiya Mutomboki Ntoto ya Shebi Bazungu.
Imwe muri iyi mitwe imaze igihe ikorera muri kivu zombi mu gihe indi ikorera mu ntara ya Maniema no mu ntara nshya ya Tshopo.
Umutwe wa NDC NDUMA washinzwe na Jenerali Gen.Guidon Shimiray,umaze kubaka izina mu bufatanye bwo kurwanya imitwe ikorera k’ubutaka bwa DRC,mu kwezi kwa Kanama,kugeza Nyakanga 2019 wagiranye ubufatanye na Operasiyo SOKOLA1,mu bice bya Masisi,Gatoyi na Miyanja iyi mikoranire ikaba yatanze umusaruro mu gutsemba umutwe wa P5 wari ukuriwe na Maj(ltd)Mudasiru,abarenga 200 bizo nyeshyamba za P5/RNC bashiriye muri iyo mirwano n’uwari ubayoboye arafatwa.
Umutwe wa NDC NDUMA kandi wirukakanye FLN,iyambura ibirindiro byayo ahitwa FARINGA.BULEWUSA na Mweso,kugeza ubwo yahungiraga iKalehe ubu naho FARDC ikaba yamaze kuyihasha mu kwezi kwa Mata 2019.
Umutwe wa NDC NDUMA kandi umaze iminsi warirukanye FDLR,mu birindiro byayo biri ahitwa Kirama,Karengera,Kiyeye na Makomarehe.
Mwizerwa Ally