Impuguke za ONU zagaragaje ko amatora y’umukuru w’igihugu muri DRCongo ateganyijwe umwaka utaha wa 23 ashobora kutazajyenda neza mu burasirazuba bw’iki gihugu mu gihe ikibazo cya M23 kitarakemuka.
Izi mpuguke zoherejwe n’ Umuryango w’abibumbye ONU muri DRCongo binyuze mu ishami ry’uyu muryango rishinzwe iterambere PNUD(Programme des Nations Unies pour le Développement), mu Rwego rwo Gusuzuma ibikenewe kugirango amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri DRCongo umwaka utaha abashe kugenda neza.
Zivugako Mu gihe ikibazo cya M23 umutwe w’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda kitarabasha gukemuka, amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2023 mu gace k’Uburasirazuba bwa DRCongo ashobora kuzamo kidobya kubera umutekano muke ushobora kuzaba uharangwa bikaba byatuma yigizwa imbera.
Ziragira ziti:”ikibazo cya M23 n’umutekano muke uterwa n’indi mitwe yitwaje intwaro nka ADF mu Burasirazuba bwa DRCongo ni kimwe mu mbogamizi zishobora gutuma amatora atagenda neza mu Burasirazuba bwa DRCongo bikaba byanatuma yigizwa imbere.”
Izi mpuguke zikomeza zivuga ko n’ubwo hari ingabo za EAC zimaze kugera mu Burasirauba bwa bw’iki Gihugu ziturutse i Burundi, guhera tariki ya 15 Kanama 2022 ndetse hakaba hashize igihe Etat de siege( Ubuyobozi bwa Gisirikare bwasimbuye ubw’Abasivile) bukorera muri kivu y’Amajyaruguru n’intara ya Ituri ,nta kizere ko amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo bizaba bimaze kugerwaho ibintu bishobora kubangamira amatora muri ako gace.
HATEGEKIMANA Claude