Inyeshyamba za FLN zasakiranye n’abasangwabutaka b’I Ninja Col.Emmanuel Mbandaka wa FLN yahasize ubuzima,arashwe umwambi wo mu jisho.
Ingabo za FARDC zikomeje kwirukankana inyeshyamba za FLN,mu nkuru y’ubusize Rwandatribune.com yagiranye ikiganiro n’umuturage wiboneye n’amaso Lt.Gen Wilson Irategeka ahetswe mu ngombyi abasore bamwirukankana mu nzira yerekeza I Kirembwe.
Abazi neza inzira iva ahahoze ibirindiro by’inyeshyamba za FLN baravuga ko kuva I Kalehe werekeza I Kirembwe ku rugendo rw’amaguru ari ibyumweru bibiri.
Ariko amakuru agera kuri Rwandatribune.com aravuga ko izi nyeshyamba zahuye n’uruva gusenya none kuwa kabiri saa yine z’amanwa ,ubwo zinjiraga mu nkengero z’ishyamba ryahitwa I Ninja, ni muri Fizi zakirijwe imyambi n’abasangwabutaka bibera muri iryo shyamba mu ntambara yamaze amasaha menshi.
Umunyamakuru wacu uri i Fizi yadutangarije ko iyi mirwano yahuruje ingabo za FARDC ,zikaboneraho urwaho rwo gutabara abo baturage b’abasangwabutaka.
Kugeza ubwo inyeshyamba za FLN zari zaracitse ku icumu ibitero bya FARDC byabereye Kalehe na Hewa Bora mu cyumweru gisize, noneho zarigitiye mu ishyamba rya Fizi, abiboneye n’amaso izi nyeshyamba bavuze ko zinaniwe ndetse ko zifite amahirwe make yo kuzagera I Kirembwe ku birindiro bya Gen.Hamada.
Ndetse bavuga ko na Gen.Wilson Irategeka arembye cyane, ku buryo ibirenge byambyimbye,ndetse akaba anafite n’ibikomere by’amasasu.
Biravugwa kandivko uku kurasana kwabanje hagati y’izi nyeshyamba za FLN n’abasangwabutaka Col.Emmanuel Mbandaka wa FLN yahasize ubuzima arashwe umwambi wo mu jisho.
Mu masaha ya saa kumi ubwo twatunganyaga iyi nkuru amakuru ava I Ninja yavugaga ko ingabo za FARDC zigera ku 1300 zagose iri shyamba rya Fizi n’ibimodoka by’intambara,indege za Kajugujugu zirasa misile zikaba zazengurukaga iryo shyamba,ku buryo bidaha amahirwe Inyeshyamba za FLN gusohokamo,twashatse Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo Cpt.Dieudonne Kasereka ngo aduhamirize aya makuru ntiyaboneka ku murongo wa telephone.
Mu kiganiro aherutse kugirana na BBC Bwana Twagiramungu Faustin ntiyashoboye guhakana cyangwa kwemeza ukuneshwa n’insinzwi bya FLN muri Kivu y’Amajyepfo.
Gusa umwe mu bantu ba hafi ye utashatse ko amazina ye atangazwa k’ubwumutekano we yabwiye Rwandatribune.com ko kuva imirwano yatangira Bwana Twagiramungu Faustin atarabashya kuvugana n’umurwanyi n’umwe wa FLN yewe na mugenzi we Gen,Irategeka Wilson kuko kubera guhunga bamwe telephone bagiye bazita,abandi barafatwa ndetse akaba yarahamirije uwo muntu we wahafi ifatwa ry’uwari Umuvugizi wa FLN, Capt.Nsengimana Herman.
Mwizerwa Ally