Abaturage batuye mu gace ka Mpimbi,Gurupoma ya Bukoma Teritwari ya Rucuro mu gace gafatanye n’umupaka wa Uganda bakomeje kwibaza ingendo za buri munsi Capt.Nshimiyimana Cassien uzwi nka Gavana(Governor)akomeje gukora yambukiranya uwo mupaka buri gihe.
Musango ni umuturage w’ahitwa Rugarama yabwiye Rwandatribune.com ko ingendo za Capt Gavana ukuriye umutwe udasanzwe bita CRAP muri RUDI URUNANA, zibashyira ku nkeke kuko iyo agiye kwambuka ajya Uganda inzira zose bakoreshya mu buhahirane n’abaganda muri ako gace ka Mpimbi ziba zafunzwe n’abarwanyi ba RUDI URUNANA ku buryo bibashyira mu gihombo kuko hari n’abamburwa ibyabo.
Undi mutegarugori ucuruza inzoga yitwa Gasigisi uzwi nka Nema ukorera mu gace ka Mpimbi mu kiganiro yagiranyen’umunyamakuru wacu uri i Binza yavuze ko we abangamiwe bikomeye mu bucuruzi kimwe na bagenzi be
Ati:”Kuva aho Capt Gavana atangiye gukora ingendo nyinshi agenda agaruka usanga imigenderano n’uduhanda twose turimo bariyeri za RUD URUNANA,uyu mu Komanda mu cyumweru yambukamo byibuze gatatu…erega n’umugore we ari i Kisoro muri Uganda.”
Neema avuga ko Shefu wa Gurupoma ya Bukoma ari naho Mpimbi iherereye witwa Mode ari inshuti y’akadasohoka ya Capt Gavana akaba ari n’umwe mu bakusanyiriza imisoro izi nyeshyamba bityo akaba ntacyo yabafasha mu bijyanye n’umutekano wabo n’ibyabo usa n’uwahungabanyijwe n’ingendo z’urujya n’uruza za Capt Gavana.
Umwe mu mboni zacu iri mu nkambi ya Nakivale yadutangarije ko uyu Gavana amaze iminsi azenguruka ibice bya Mubende,no mu nkambi za Cyaka ya 1,Cyaka ya 2 ,Rwamwanjya na Nakivale ashaka abo yinjiza mu mitwe wa RUD URUNANA,akaba aza yiyita umucuruzi ucuruza amabuye y’agaciro akaba avuga ko ashaka abasore bafite imbaraga ngo abahe akazi ko gukora mu binombe by’amabuye y’agaciro.
Si ubwambere Capt Nshimiyimana Gavana abikoze dore ko n’abarwanyi yari ayoboye bafatiwe mu bitero byo mu Kinigi basobanuye ko RUD URUNANA ikoresha ayo mayeri.
ibi bibaye kandi mu gihe Uganda n’u Rwanda biri kugerageza kuzahura umubano w’ibihugu byombi aho Uganda imaze kurekura abanyarwanda bafashwe ku ikubitiro barimo Irene Rutagungira.
MWIZERWA Ally