Abaturage bo muri Teritwari ya Masisi, bavuga ko ikibazo cy’imitwe y’insoresore zibumbiye mu kiswe Wazalendo ,gikomeje gukomerera abaturage by’umwihariko mu gace ka Sake ho muri tritwari ya Masisi.
Mwisha Busanga Leopold Umuyobozi wa Sosiyete Sivile yo muri gurupoma ya Kamuronza teritwari yaMasisi, yatangaje ko izi nsoresore, zahawe imbunda na Guverinoma ya DRC kugirango zifashe igisirikare cya Leta FARDC kurwanya M23, none ngo byarazinaniye ahubwo zikaba ziri gukoresha izi ntwaro mu guhohotera no kwica abaturage b’inzirakarenga.
Yasabye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, kwambura izi nsoresore za Wazalendo intwaro vuba na bwangu, bitaba ibyo ,akitegura kwirengera ingaruka zose izi nsoresore ziri guteza .
Ati:” Ntabwo twumva ukuntu insoresore za Wazalendo zahawe intwaro na Guverinoma kugirango zirwanye M23, none ubu zikaba zitangiye guhindukirira abaturage zigakoresha izo ntwaro mu kubica no kubagirira nabi. Turasa Guverinoma kubambura intwaro mu maguru mashya kuko abaturage bamaze kurambirwa .”
Ibi ,bibaye mu gihe kuwa 8 Nzeri 2023, insoresore za Wazalendo zo mu mutwe wa Mai Mai APCLS, zishe umusore ukiri muto undi ziramukomeretsa mu gace ka Sake Gurupoma ya Kamuronza teritwari ya Masisi.
Abaturage bo muri Gurupoma ya Kamuronza mu gace ka Sake Gurupoma , batangaje ko ubu bwicanyi bumaze gufata indi ntera basaba Leta kubakiza Wazalendo bakabambura intwaro mu gihe gito gishoboka.
Si muri Sake gusa, kuko izi nsoresore za Wazalendo, zivugwaho kwica no gusahura abaturage mu bindi bice bitandukanye muri teritwari ya Masisi .
Kuva umutwe wa M23 wongeye gutangiza intamabara , Guverinoma ya DRC yatangiye guha intwaro imitwe ya Nyatura, Mai Mai na FDLR kugirango ifashe igisirikare cya Leta kurwanya M23.
Nyuma yo kuyiha intwaro ,Guverinoma y’iki gihugu yahise ifata umwanzuro wo gukusanyiriza iyi mitwe yose mucyo yise “Wazalendo”, bivuze abakunda igihugu , kubera umuhate yagaragaje mu kurwanya M23.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com