DRC:Inyeshyamba za Mai Mai NDC NDUMA zaba zagose bimwe mu birindiro bya FDLR
Inyeshyamba za Mai Mai NDC NDUMA zaba zagose bimwe mu birindiro bikomeye bya FDLR
Amakuru aturuka muri Gurupoma ya Tongo Teritwari ya Rucuro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo aravuga ko Inyeshyamba za Mai Mai NCD NDUMA zikuriwe na Gen.Shimirayi Gidon zimaze iminsi zirasana n’inyeshyamba za FDLR kuva kuwa 6 w’icyumweru gisize.
Izi nyeshyamba zikaba ku munsi w’ejo ku cyumweru imirwano ikomeye yabereye ahitwa Kagando muri Tongo ubwo inyeshyamba za Mai Mai Nduma zashalaga kwinjira mu birindiro by’ahitwa I Parisi,ibirindiro bya Jenerali Omega ariko FDLR ibashya kuzisubizayo.
Nubwo bimeze bityo ariko izi nyeshyamba za NDC NDUMA biravugwa ko zaba zirikwerekeza ahitwa iKirama aho FDLR ikura imisoro myinshi mu bahinzi ba Congo,izi nyeshyamba kandi zikaba zagose ibirindiro bindi bikuru bya FDLR biri ahitwa I Rugali hayoborwa na Majoro Lambert.
Umutwe wa Mai Mai NDC NDUMA washinzwe na Gen.Shimirayi Gidon ukaba ugizwe n’Abakongomani bo mu bwoko bw’Abanyanga,abahutu,abahunde n’abatembo,uyu mutwe ukaba waragiranye ubufatanye na Leta ya Congo mu guhasha imitwe y’abanyamahanga ikorera ku butaka bwa Congo.
Mwizerwa Ally