Ingabo za FARDC,indege n’ibifaru byarutura byerekeje I Kirembwe ku birindiro bya Gen.Hamada ukuriye inyeshyamba za FLN
Amakuru dukesha ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri Teritwari ya FIZI, aravugako ku munsi w’ejo mu rukerera abaturage bo mu gace ka Walungu, Kamituga na Itombwe babonye amakamyo y’ingabo za FARDC aca muri ibyo bice yerekeza I Kirembwe ndetse bamwe bakaba barinjiye mu ndege z’intambara za Kajugujugu, bava mu birindiro byaho bari bamaze iminsi bakambitse mu bikorwa byo guhashya inyeshyamba za FLN.
N’ubwo bimeze bityo ariko imboni za Rwandatribune.com ziri i Fizi ziravuga ko Kirembwe haba harayehagoswe n’ingabo za FARDC ndetse ko nawa mutwe udasanzwe wa FARDC uzwi nka HIBOU SPECIAL FORCE waba umaze gucengera mu mashyamba yahoo Kirembwe no hafi y’ibinombe by’amabuye y’agaciro FLN yacukuraga.
Amakuru akomeje gucicikana anateye urujijo n’uko Gen,Jeva Antoine nyuma y’uko abashije gutoroka abarwanyi ba Mai Mai Raila Mutomboki igihe bari bamutwaye bamushikirije FARDC,hari hasize iminsi igera muri itatu ageze I Kirembwe n’abarwanyi 50.
Ingabo za FARDC zasize imbaraga mu kwirukana imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri Congo,umutwe wa FLN ukaba umaze gushegeshwa bikomeye I Kirembwe honyine akaba aribyo birindiro bikuru uyu mutwe wari usigaranye,kandi hakaba hariho FLN yakuraga amafaranga kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaza ibiti by’imideri byose byakorwaga n’abaturage bafashwe bugwatwe n’uyu mutwe Twagiramungu Faustin adahwema kwita impunzi.
Mwizerwa Ally