Abakozi batatu bakorera ishyiramwe OXFAM bashimuswe n’inyeshyamba za Mai Mai ku munsi w’ejo kuwa 11 Kanama 2023, ubwo bari bavuye mu kazi kabo ka burimunsi mu gace ka Lemera.
Amakuru avuga ko aba bakozi bafatiwe mu gace bita Tundu Muchereza. Aka gace bafatiwemo kakaba kari hafi n’ibitaro bya Katala, mu birometre bike na Centre ( Moyen Plateau), mukazi kabo ka buri munsi.
Nk’uko bivugwa ni uko abo bagabo bashimuswe bari basanzwe batuye Lemera Centre. Imiryango y’abashimuswe bakaba bamaze kumenyesha abashinzwe umutekano kugirango babashe gutabara. Ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko nta butabazi buraboneka.
Amazina y’abashimuswe akaba ari:
-PRINCE BIGABA, ARCHILLE NDAGANO na MAZINGI NDAGANO.
Abahagarariye Sosiyete sivile muri ibyo bice, barahamagarira ubuyobozi ndetse n’abashizwe umutekano gushakira umutekano abaturage kuberako ubuzima bwabo bukomeje guhura n’akaga gakomeye.
Uwineza Adeline