Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN yishwe na Liyetona Jean Claude arafatwa.
Amakuru dukesha umunyamakuru wacu uri I Fizi ho muri Kivu y’amajyepfo mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu sakumi za mu gitondo,umurongo w’inyeshyamba za FLN zavaga ahitwa Kirembwe mu birindiro bya Gen.Hamada berekeza I Minembwe mu rwego rwo guhunga amabombe y’indege za FARDC n’ibisasu bya rutura zimaze iminsi zimishwaho na FARDC.
Gusakirana kwamaze amasaha abiri hagati y’inyeshyamba za FLN na FARDC kwatumye Majoro Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri FLN ahasiga ubuzima ndetse na Radio nini irafatwa,muri iyi mirwano kandi , na Liyetona Jean Claude wari ushinzwe operasiyo mu birindiro bya Gen.Hamada yatawe muri yombi na FARDC.
Ibi bibaye mu gihe izi nyeshyamba ziri gusaba imishikirano ngo zibe zakongera kwihuza na FDLR zabagamo nyuma ya 2016 ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga,nk’ishyaka naho FLN ikaba umutwe w’ingabo ahagana mu mwaka wa 2018 babisabwe na Paul Rusesabagina havutse impuzamshyaka ya MRCD,inyeshyamba za FLN zigirwa umutungo bwite wa MRCD.
Paul Rusesabagina washinze MRCD ni muntu ki?
Paul Rusesabagina yavutse tariki ya 15/6/1954 mu cyahoze ari Komine Murama, avukana n’abandi bana 8 bose hamwe bakaba ari 9 ku mubyeyi umwe.
Amashuri ye abanza yayize mu ishuri ry’abadivantisiti i Gitwe. Mu mpera z’ubugimbi bwe Rusesabagina yatangiye kwiyumvamo kuzaba Minisitiri, tariki ya 8/9/1967 yashatse umugore we wa mbere witwa Esther Sembeba.
Akimara gushaka, Rusesabagina n’umugore we bahise berekeza muri Kameruni, aho Rusesabagina yakomereje amashuri ye mu i seminari.
Mu 1978 mu kwezi k’ukuboza umugore we n’abana bagarutse I Kigali, yaje gusaba akazi muri Hotel de miles collines ahita agahabwa maze mugihe gito ahita yoherezwa mu Busuwisi ndetse ni Brussels mu Bubirigi gukurikirana amasomo arebana n’imiyoborere yaza hoteli( hotels management courses).
Bitewe no kumara igihe kinini atagera mu rugo rwe, yaje gutandukana n’umugore we Esther Sembeba bafitanye abana batatu, maze mu 1981batandukana byemewe n’amategeko .
Mu mwaka wa 1987 yaje kongera gushakana n’umugore witwa Tasiyana wari umuganga mu bitaro bya Ruhengeri. Muri 1992 Rusebagina yazamuwe mu ntera maze agirwa umuyobozi wungirije wa Hotel de Diplomates ikaba muri icyo gihe yari ishami rya Hotel de milles collines.
Nyuma y’aho ingabo za RPA zitsindiye urugamba ndetse zigahagarika Genocide yakorerwaga abatutsi, Rusesabagina n’umuryango we bahise bagaruka mu Rwanda.
Nyuma y’imyaka ibiri bagarutse mu Rwanda, Rusesabagina n’umuryango we bahise berekeza i Brussels mu bubirigi mu mwaka wi 1996.
Aho mu Bubiligi bahise bahagura inzu yo kubamo maze nyuma y’igihe gito Rusesabagina n’umuryango we berekeza I Texas muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
2004 yasohoye film yise Hotel rwanda yaje gutuma amenyekana cyane ndetse n’uwari perezida w’Amerika mwicyo gihe George bush amuha igihembo.
Rusesabagina yaje gushinga ishyaka rya PDR IHUMURE ndetse muri 2018 nibwo yashinze ihuriro MRCD ribarizwamo n’inyeshyamba rya FLN.
Mwizerwa Ally