Mu ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’intebe, igashyirwaho umukono na Depite J.Batiste Muhindo, yahamagaje Minisitiri w’intebe kuza agasobanura uburyo ubutaka bw’igihugu bukomeje kwigarurirwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 ndetse n’ukuntu ubuzima bw’abakuwe mu byabo n’intambara bukomeje kuzamba mu mujyi wa Goma.
Uyu mu Depite yanditse iyi baruwa kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko mu ntambara ihanganishijije inyeshamba zo mu mutwe wa M23 n’abasirikare barwana k’uruhande rwa Leta ya Congo barimo WAGNER, IMBONERAKURE z’u BURUNDI, FARDC, FDLR na WAZALENDO ndetse na MONUSCO, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bivugwa ko umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi birimo Gurupoma naza Teritwari.
Iyi mirwano yatangiye kuvugisha abantu batandukanye haba abari mu Gihugu, abarihanze y’igihugu ndetse n’bari mu bayobozi muri Guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi.
Depite Kasekwa, yavuze ko ikibazo cy’izi ntambara gishobora kurangizwa na Guverinoma yonyine mu gihe yabyitwayemo neza.
Mnisitiri w’intebe atangiye gusabwa ubusobanuro mu gihe, bamwe mu bari bayoboye urugamba nabo bamaze kugezwa i kinshasa kugirango batange ubusobanuro, mu gihe bagiye bahabwa amafaranga y’umurengera bavuga ko ikibazo cya M23 bagiye kukirangiza nyamara bikananirana.
Aha twavuga nk’abari abayobozi b’intara ya Kivu y’amajyaruguru n’abandi
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com