Ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO zikomeje kwibaza irengero ry’Abarwanyi 60 bayobowe na Col.Richard ba RNC barokotse ibitero bya FARDC ahitwa Miyanja na Gatoyi ho muri Masisi.
Nkuko mu nkuru y’ubushyize ikinyamakuru rwandatribune.com cyabibatangarije ku bitero binyuranye byibasiye abarwanyi ba RNC bari bibumbiye mu itsinda mpuzamashaka rya P5 ubwo bavaga iMinembwe muri Kivu y’amajyepfo berekeza I Rucuro muri Kivu y’amajyaruguru kwifatanya na FDLR ngo batere uRwanda bakaza guhura n’uruva gusenya aho bacakiranye n’umutwe w’ingabo udasanzwe wa FARDC ifatanyije na MONUSCO.
Mu barwanyi Magana atatu na mirongo itanu(350) bari mu ruwo murongo amakuru dukesha sosiyete sivile yahitwa i Kazinga muri Masisi aravugako hasigaye abagera muri mirongo itandatu batabashije kumenya irengero.
Abo barwanyi bakaba bari bayobowe na Col HITIMANA THARCICE alias Richard wahoze muri FDLR umwe mu bayobozi ba Sosiyeti sivile tutangaje amazina ye kubw’umutekano we akaba yadutangarije ko ahitwa i Kinyana na Mweso hamaze iminsi hasirisimba abarwanyi ba FDLR bayobowe na Maj Kalenga ariko kuwa 18 Kanama 2019 bakaba bakaba barababonye bashogoshera berekeza I Tongo bafite ipfunwe kuko abashitsi bari bategereje bababuze
tugarutse kuru uyu Colonel Richard amagambo akomeje kuba menshi byari byatangiye bihwihwiswa ko yatawe muri yombi n’ingabo za ZOKOLA ariko akaza kurekurwa umwe mu ngabo za Loni utashatse ko amazina ye atangazwa yadutangarije ko iri tsinda ryaba barwanyi mirongo itandatu riyobowe na Col.Richard ryaba ryaravuye I Masisi mu ijoro ryo kuwa 10 kanama 2019 rikanyura muri Pariki ya Virunga rikaba rikambitse muri Gurupoma ya Binza aho bategereje ubufasha bw’igihugu cya Uganda twashatse Umuvugizi w’ishami rya Monusco rishinzwe kurwanya imitwe y’itwaje intwaro muri Congo tellefone ye ntiyaboneka kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru