Monusco yatangaje ko idashobora kwivanga mu bikorwa bya gisirikare FARDC yatangije ku mutwe w’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amayaruguru niba igisirikare cya Congo kitabisabye
Monusco yatangaje ko idashobora kwivanga mu bikorwa bya gisirikare FARDC yatangije ku mutwe w’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amayaruguru niba igisirikare cya Congo kitabisabye.
Ibi byatangajwe na Francois Grignon, Intumwa idasanzwe yungirije y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, ushinzwe ibikorwa no kurinda abaturage, kuri iki Cyumweru, itariki 24 Ugushyingo I Kinshasa, aho yavugaga ku myigaragambyo y’urubyiruko rwo muri Beni, rushinja Monusco kutagira icyo ikora kuva ibitero kuri ADF bitangijwe ku itariki 30 Ukwakira.
Mu kiganiro na Radio Okapi Grignon yagize ati: “Ntidushobora kugira uruhare mu bikorwa bya FARDC niba Aba-FARDC batadutumiye ngo tubigiremo uruhare. Ibikorwa byatanngijwe kuwa 30 Ukwakira ni ibikorwa FARDC yifuje nk’iby’igihugu, nta bufasha, nta genamigambi, nta gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Monusco.”
Yakomeje avuga ko ari uburenganzira bw’igisirikare cy’igihugu kandi MONUSCO idashobora kwivanga mu bitero itatumiwemo.
Nubwo nta bufasha mu bitero yatanze, Monusco ku rundi ruhande yagiye ifasha mu gutwara inkomere no gusangira amakuru y’ubutasi.
Grignon ati: “Twiteguye gukoresha uburyo bwacu bwo gutera, haba mu kirere n’imbaraga z’umuriro dufite mu butumwa, uhereye igihe twamenyera ibipimo bya gisirikare bigaragara neza,” aha akaba yavugaga kwirinda ko inzirakarengane z’abasivili zabigenderamo.
Ati: “Gutekereza ko twakora ibikorwa byacu ahantu hasanzwe hari FARDC ihakorera kwaba ari ukwibeshya. Hashobora kuba ibibazo hagati y’ingabo z’inshuti.”
Mwizerwa Ally