Abarokotse ubwicanyi bwakozwe n’ingabo za Rebulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC mu mujyi wa Goma ,basabye Guverinoma y’iki gihugu, kurekeraho kubeshyera no kugira urwitwazo Ingabo z’u Rwanda, kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abaturage ba Wazalendo kuwa 30 Kanama 2023.
Ni nyuma yahoMinisitiri w’Umutekano muri DRC, Peter Kazadi ari kumwe na Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma , atangarije kuri television y’igihugu(RTNC) , ko abasirikare ba FARDC baheruka kurasa Wazalendo mu mujyi wa Goma, babitewe n’uko bari bikanze ko muri abo baturage ba Wazeledno bari bateguye imyigaragambyo, hari hacengeyemo ingabo z’u Rwanda.
Nyuma y’ibyatangajwe na Min Peter Kazadi, Abatuye mu mujyi wa Goma by’umwihariko ababuze ababo n’abarokotse ubwo bwicanyi, basabye Kinshasa ,kugabanya ibinyoma no gukomeza kugira ingabo z’u Rwanda urwitwazo.
Christian Badose umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile mu mujyi wa Goma akaba n’umwe mu barokotse ubwo bwicanyi, yatangaje ko amabwiriza yo kurasa Abaturage ba Wazalendo mu mujyi wa Goma ,yaturutse i Kinshasa atanzwe na Perezida Tshisekedi.
Christ Badose Yakomeje avuga ko Guverinoma ya DRC ,yagize akamenyero ko kugira u Rwanda urwitwazo mu gihe cyose yananiwe gukemura ibibazo byugarije Abanye congo.
Ati:” Mureke gukomeza kugira u Rwanda urwitwazo . Iyo bavuze ikibazo cy’imiyoborere mibi, kutagira ibikorwa remezo, ruswa n’ikibazo cy’umutekano mucye n’ibindi,buri gihe mwitwaza u Rwanda. Ibyo bigomba guhagarara kuko twamaze kumenya ko ari uburyo mukoresha mugamije guhishira amafuti n’ubushobozi bwanyu buke mu kuyobora igihugu. Ikigaragara n’uko mwananiwe kuyobira igihugu mwarangiza byose mukabigereka ku Rwanda”
Yakomeje avuga ko kuba Guverinoma ya DRC ikomeza kugaragaza ko u Rwanda arirwo ruteza DRC ibibazo ,ari igikorwa giteye isoni ku gihugu nka Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ndetse ko bigaragaza icyo yise” Complex D’inferiote” cyangwa se kwisuzugura imbere y’igihugu nk’u Rwanda.
Kanda kuri iyo Link ya iri hasi wumve byinshi kuri iyi nkuru:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com