Nyuma yaho ingabo za FARDC zikubise inshuro inyeshyamba za FLN ubwoba nibwinshi mu nyeshyamba za FDLR/FOCA
Amakuru Rwandatribune.com ikesha bamwe mu bayobozi ba sosiyete sivile mu bice bya Zone ya Rucuro, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, arahamya ko Inyeshyamba za FDLR zatashwe n’ubwoba kubera guhora bikanga ibitero by’ingabo za FARDC.
Umwe mu barwanyi ba FDLR ufite ipeti rya Kapiteni uherutse kwishikiriza ingabo za MONUSCO ahitwa I Kanyabayonga uyu musilikare wa FDLR utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko yabaga muri Batayo yitwa Mediane ikuriwe na Col Serije, yavuze ko amakuru ari muri FDLR ari uko bari gutegura ubuhungiro ndetse bamwe bafite imiryango bakaba barikuyohereza muri Uganda birinda ko yazacyurwa ku ngufu nkuko byagendekeye FLN.
Uyu musilikare kandi avuga ko FDLR iri kubarura abanyantege nke n’abandi basilikare bamugariye ku rugamba kugirango boherezwe mu nkambi z’impunzi za Uganda kuko benshi bagiye bahabwa ibyangombwa nk’abakongomani.
Akomeza avuga ko itsinda ry’abanyamasengesho ryabaga kwa Gen.Omega ryo ryamaze kugera mu nkambi ya Cyaka ho muri Uganda,uyu murwanyi avuga ko inyeshyamba za FDLR zamaze gutakaza morali kandi zifite imbunda ariko amasasu akaba yarabashiranye,ikindi cyabakomye mu nkokora n’ibitero umutwe w’abakongomani witwa NDC NDUMA umaze iminsi ubagabaho kandi ugasanga bo ubwabo ntacyo barwanira.
Mu cyatumye afata icyemezo cyo gutaha nuko yasangaga bagenzi be benshi bamaze gupfira muri Congo.
Aho yagize ati: mwumva FDLR mu mpapuro ariko yararangiye nawe reba muri 2003 twarengaga abasilikare ibihumbi birindwi ubu turi muri Magana ane ubuse nibo bazafata igihugu?.
Yakomeje agira:ati bariya basaza ba Gen.Byiringiro birirwa biyorera amafaranga naho twe abana ntibiga mbese byaratuyobeye.
Mu butumwa yatanze yerekanye ko FDLR yasigaye ku izina gusa, naho ubundi ntikiri umutwe wo kuba wafata igihugu ahubwo yahindutse Sosiyete y’ubucuruzi, mu ngero yatanze naho birirwa bishyuza imisoro abaturage ba Congo, ubundi abasilikare birirwa mu Makara, abandi bahinga kandi ibyungutswe bishyirwa mu mufuka w’Abayobozi, yarangije avuga ko yagira bagenzi be inama yo guhitamo igikwiye kandi ashingiye ku byabaye kuri FLN asanga ntayandi mahitamo ari ukwitahira.
FDLR imaze iminsi irwana mu mashyamba ya Congo aho uyu mutwe ukora ibikorwa by’ubusahuzi ku butaka bwa Congo, kwica abaturage no kubafata ku ngufu ku rwego rwa Politiki uhagarariwe na Lt.Gen.Iyamuremye Gaston uzwi nka Rumuri Byiringiro Victor,uvuka mu Karere ka Musanze,Umurenge wa Muko mu cyahoze ari Komini Nyakinama urwego rw’ingabo arirwo Niker FOCA rukuriwe na Gen.Major Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega,urwego rwa CRAP rukaba rukuriwe na Colonel Ruhinda.
Mwizerwa Ally