Padiri mukuru wa Paruwase Gatolika ya Katwe, ho muri Teritwari ya Rutshuru, Sheferi ya Bwito hafi n’ishyamba rya Rwindi, yaje guterwa n’abagabo bitwaje intwaro bamusanze ku cyicaro cya Paruwase baramushimuta aburirwa irengero nk’uko byemezwa n’Umuyobozi wa Sheferi ya Bwito mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wacu uri Binza.
Abakiristu ba Paruwase ya Katwe ndetse n’abo mu muryango we bakomeje gushakisha baza kumenya aho aherereye ko ari mu nyeshyamba za FPP ABAJYARUGAMBA bayobowe na Col Gilbert Gasiga mu birindiro byahitwa Kibirizi, Umuryango we wahise utangira imishikirano n’izi nyeshyamba zemera kumurekura ejo kuwa 08 Mata 2020 hatanzwe ingurane y’amadorari ibihumbi 8000$.
Mu kiganiro Umunyamakuru wa Rwandatribune.com yagiranye na Bwana Me Prince Karabiya, Umuyobozi w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu CIDDHOPE, mu gace ka Bwito yemeje aya makuru.
Aha yagize ati “si ubwa mbere uyu mutwe w’Abanyarwanda ushimuta abihayimana bo muri aka gace, ni umutwe wakoze amabi menshi hano muri Rutshuru, barasahura, bafata abagore ku ngufu, ubujura n’ubushimusi, urugero nabaha hashize ibyumweru bibiri bateye ahitwa Kanyatsi ni urugendo rwa kilometero imwe uvuye kuri pariki ya Rwindi bahiciye umwana w’umusore banaramwambura, turasaba ingabo z’igihugu cyacu FARDC kutuba hafi.
Hashize iminsi humvikana imirwano ishamiranyije Inyeshyamba za FPP n’ingabo za FARDC ndetse izi nyeshyamba zikaba zaratakaje bimwe mu birindiro, ariko ziracyagenzura ishyamba rya pariki ya Rwindi, FPP Abajyarugamba ikaba umwe mu banyamuryango b’impuzamashyaka P5 ya Kayumba Nyamwasa.
Mwizerwa Ally