Umutwe witwaje intwaro uzwi nka FPIC (Front Patriotique et Integrationniste) wari ufite ibirindiro muri Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wemeje ko uhagaritse ibikorwa byawo ku mugaragaro.
Uyu mutwe wakoreraga ibikorwa byawo mu Ntara ya Ituri, wemeje uko ufashe iki cyemezo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Gicurasi 2022.
Ni icyemezo washyikirije Guverineri wa Ituri, Johny Luboya, kivuga ko bafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu wo kubaka Igihugu.
Iki cyemezo kigira kiti “Tuzi ko ari ngombwa gutanga amahirwe mu kwiteza imbere mu nzego z’ibanze no ku rwego rw’Igihugu.”
Uyu mutwe uvuga wagaragaje inzira zeruye zo guhagarika ibikorwa byawo byo guhungabanya umutekano, ukaba uyobotse inzira y’amahoro mu Gihugu.
Ni icyemezo cyashimwe na Guverineri wa Ituri, wavuze ko iki cyemezo gikwiye kubera urugero indi mitwe yitwaje intwaro, ikayoboka inzira z’amahoro nkuko byemejwe n’abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Yagize ati “Mwatanze urugero rwiza, kubera iyo mpamvu turabashimiye.”
Ni icyemezo gifashwe n’uyu mutwe nyuma y’igihe gito Abakuru b’Ibihugu bigize EAC basohoye ibyemezo bisaba imitwe yose yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri DRCongo gushyira hasi intwaro ubundi ikomoka muri iki Gihugu ikayoboka inzira z’ibiganiro naho ikomoka hanze igahita itaha.
Ibi byemezo by’abakuru b’Ibihugu byo muri EAC kandi byavugaga ko imitwe yitwaje intwaro itazubyubahiriza, izahura n’akaga kuko izagabwaho ibitero n’itsinda ry’igisirikare gihuriweho cy’ibihugu bya EAC.
RWANDATRIBUNE.COM