Ubutegetsi bwa DRCongo bukomeje kugaragaza kwikunda ku kigero cyo heru, nyuma yo guhora bugaragaza u Rwanda nk’ikibazo cy’umutekano wabo, ariko iki gihugu gituranyi kirengagiza ko igisirakare cyacyo FARDC nacyo gifasha ndetse gikorana n’umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Mu gihe inama rusange y’umuryango w’abibumbye yegereje, Ubutegetsi bwa DRCongo, buvuga ko bwiteze ko ONU izafatira u Rwanda ibihano bikarishye ,kubera ibirego yayishikirije by’uko rufasha umutwe wa M23.
Ikindi ubutegetsi bwa DRCongo bushingiraho mu busabe bwahaye ONU kugirango ifatire u Rwanda ibihano, ngo ni raporo y’impuguke za ONU ,yashinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 ubu uhanganye bikomeye n’Ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse ukaba waramaze kwigarurira bimwe mu bice by’ingenzi bigize Teritwari ya Rusthuru ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Igitangaje ariko ,n’uko Ubutegetsi bwa DRCongo bukomeje kwirengagiza ko muri iyo raporo, impuguke za ONU zanashinje kino Gihugu gukorana no gutera Inkunga umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ,washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
si FDLR gusa ,kuko hari n’indi mitwe nka Rud-Urunana, FLN, FPP nayo yakomotse kuri FDLR yose ikaba ikoranira byahafi n’Ubutegetsi bwa DRCongo.
DRCongo kandi, yakunze kuba icumbi ry’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bitwaje intwaro, kuko na P5 ya kayumba Nyamwasa ariho yari ikambitse iri mu myiteguro yo gutera u Rwanda.
Ibi ibirego bya DRCongo ku Rwanda, yanabishikirije Anthony Blinken Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika(USA), ubwo yari muruzinduko rw’akazi i Kinshasa na Kigali mu kwezi gushize kwa kanama 2022 .
Anthony Blinken utarariye iminwa kuri iyi ngingo,yagaragaje ko na DRCongo atari miseke igoroye ,kuko hari ibimenyetso y’uko nayo ifasha ndetse igakorana na FDLR umutwe ubangamiye umutekano w’u Rwanda.
Yavuze ko yasabye abayobozi b’Ibihugu byombi ,gukemura ibyo bibazo binyuze mu bwumvikane nyuma yo kugaragaza ko byombi bitari shyashya.
Ikibazo ariko gikomeje kuba ku ruhande rwa DRCongo idashaka kwemera amafuti yayo, igakomeza gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 no kuyisabira ibihano muri ONU, ariko ikibagirwa ko nayo ihetse Impisyi( FDLR), zifite gahunda yo kuruma abana b’Abanyarwanda.
Abakurikiranira hafi politiki y’Akerere k’ibiyaga bigari ,bemeza ko FDLR ari imwe mu mpamvu ikomeye y’umutekano mucye mu Karere k’ibiyaga bigari n’amakimbirane ya hato na hato hagati y’u Rwanda na DRCongo, bityo ko mu gihe itarafata ingamba zikakaye zo kuyihashya ,amahoro n’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRCongo biri kure nk’Ukwezi.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com