Kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mata 2021 umunyamakuru witwa Pascal William Boji ukorera umuyoboro wa wa Televiziyo wa Canal Futur utambukira i Bukavu yatewe ibuye mu Gatuza na Polisi ahita ajyanwa kwa muganga igitaraganya.
Actualite.cd yatangaje ko iyi myigaragambyo yaberaga I Bukavu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bivugwa ko yamaganaga Guverineri w’iyi ntara Théo Ngwabidje.
Bivugwa ko iri buye rwatewe uyu munyamakuru ryatewe n’umupolisi wageragezaga guhosha imyigaragambyo.
Pascal William Boji warimo atambutsa uko imyigaragambyo iba mu buryo bw’imbonankubone (Live) akimara guterwa ibuye yataye ubwenge ahita yihutishirizwa kwa muganga ikitaraganya.
Mu burasirazuba bwa Congo hamaze iminsi imyigaragambyo ,harimo n’iyamagana ingabo z’umuryango wabibumbye zibungabunga amahoro muri iki gihugu(MONUSCO) bashinja kureberera ubwicanyi bakorerwa n’abitwaje intwaro.